Bruce Melodie agiye guhurira mu bitaramo muri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndirimbo yabaye ikiraro cyatumye Bruce Melodie abasha gukora ibiganiro n'ibinyamakuru bikomeye ku Isi, kandi iyi ndirimbo yabashije gucengera igera aho izindi ndirimbo uyu muhanzi yashyize hanze mu bihe bitandukanye zitigeze zigera.

Bruce Melodie nawe asobanura ko idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kandi ko ayifitiyeho urwibutso rukomeye kuko yayikoranye n'umuhanzi yakuze akundiraho ibihangano, biba akarusho ubwo bahuzaga imbaraga.

Hamwe n'iyi ndirimbo, Bruce Melodie amaze iminsi mu biganiro bitangazamakuru bikomeye- Hari amakuru avuga ko asabwa kuzakora nibura 'Interview' 150 byose bishamikiye ku kwamamaza iyi ndirimbo yakoranye na Shaggy.

Hari n'amakuru avuga ko uyu muhanzi w'i Kanombe yishyuwe arenga amadorali ibihumbi $150 na studio ya S-Curve Records yagize uruhare mu ikorwa ry'iyi ndirimbo.

Umuhanzi uherutse gusinya muri Wasafi ya Diamond witwa D Voice yagezemo nyuma y'uko urubuga rwa Boomplay rwishyuye amadolari ibihumbi 70 kugirango bazacuruze album ye yose mbere y'abandi.

Ibi byatumye Diamond abasha kugurira uyu muhanzi imodoka y'igiciro kinini, amutegurira ibiganiro n'itangazamakuru, ndetse ategura n'umugoroba w'umusangiro mu gihe cy'iminsi itatu.

Umunyamuziki Shaggy asanzwe aririmba mu bitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yise 'iHeartMedia Jingle Ball' ahuriramo n'abahanzi bakomeye, byatumye kuri iyi nshuro yifuza kuzakorana na Bruce Melodie nyuma y'indirimbo bakoranye.

Ibi bitaramo biba mu mpera za buri mwaka bigahuza ibihumbi by'abantu mu rwego rwo kwitegura kurangiza neza umwaka no gutangira umwaka mushya.

Igitaramo cya mbere aba bahanzi bazahuriramo kizaba ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023. Iyo unyujije amaso ku rubuga rwa Internet rwa Shaggy, baragaza ko iki gitaramo cyo ku wa kabiri azanagihuriramo n'abahanzi barimo Jelly Roll, Doechii, Big Time Rush, Flo Rida, LANY, Kaliii, P1Harmony, Paul Russell ndetse na Alexa.

Kizabera mu nyubako y'imyidagaduro ya Dickies Arena yakira abantu 14,000. Kwinjira ni ukwishyura amdorali ari hagati ya $23.00 na $386.00. 

Bruce Melodie azaririmba kandi mu gitaramo kizaba ku wa 16 Ukuboza 2023. Azaririmba ku munsi umwe n'abarimo Luda Kriss.

Ikinyamakuru Variety giherutse gushyira hanze inkuru kivuga ko abahanzi bakomeye ku rwego rw'Isi, Olivia Rodrigo, SZA ndetse na Nicki Minaj ari bamwe mu bamaze kwemeza kuzarirmba muri ibi bitaramo ngaruka mwaka 'iHeartMedia Jingle Ball Tour'.

Iki kinyamakuru cyavuze ko igitaramo gitegerejwe na benshi ari ikizaba ku Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023 mu nyubako ya Florida's Amalie Arena, aho bizakomereza mu Mujyi irimo Los Angeles, Chicago n'ahandi.

Ni ibitaramo kandi bizaririmbamo abahanzi bakomeye nka Usher, Niall Horan, OneRepublic, AJR, Sabrina Carpenter, Jelly Roll, Miguel, Big Time Rush, NCT DREAM, Flo Rida, Zara Larsson, Kaliii, Doechii, Lil Durk, (G)I-Dle, Ludacris, LANY, Marshmello, David Kushner, Melanie Martinez, P1Harmony, Teddy Swims, Paul Russell n'abandi.

Televiziyo ya ABC niyo yamaze kugura uburenganzira bwo kuzerekana ibi bitaramo.

Umwe mu bareberera inyungu z'uyu muhanzi yagize ati 'Ni ibitaramo Shaggy azaririmbamo, yifuje ko yakorana na Bruce Melodie. Ni ibisanzwe, ni igihe umuhanzi mukuru ahawe kuririmba mu bitaramo nk'ibi akaba yatumira mugenzi we kuririmbana.'

Abahanzi bazaririmba ku Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023 muri Amalia Arena muri Florida

-Niall Horan, Teddy Swims, Zara Larsson, Doechii, Paul Russell, Kaliii na Lawrence

Abahanzi bazaririmba ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023 muri Dickies Arena muri Dallas

-Jelly Roll, Doechii, Big Time Rush, Flo Rida, LANY, Paul Russell, Kaliii na P1Harmony

Abahanzi bazaririmba kuya 1 Ukuboza 2023 muri Kia Forum muri Los Angeles

-Olivia Rodrigo, Niall Horan, AJR, Sabrina Carpenter, Miguel, Doechii, Flo Rida, (G)I-DLE na P1Harmony.

Abahanzi bazaririmba kuya 4 Ukuboza 2023 muri Allstate Arena muri Chicago

-Nicki Minaj, Jelly Roll, Big Time Rush, Doechii, (G)I-DLE na Kaliii

Abahanzi bazaririmba kuya 4 Ukuboza 2023 muri Madison Square Garden muri New York

Usher, Jelly Roll, Lil Durk, Big Time Rush, Flo Rida, Doechii, Kaliii na (G)I-DLE

Abahanzi bazaririmba kuya 6 Ukuboza 2023 muri TD Garden mu Mujyi wa Boston

-SZA, Sabrina Carpenter, OneRepublic, Flo Rida, David Kushner, Melanie Martinez, NCT DREAM na (G)I-DLE.

Abahanzi bazaririmba kuya 11 Ukuboza 2023 muri Capital One Arena mu Mujyi wa Washington D.C.

OneRepublic, Jelly Roll, Big Time Rush, Doechii, Flo Rida, Melanie Martinez, David Kushner, NCT DREAM na (G)I-DLE.

Abahanzi bazaririmba ku wa 12 Ukuboza 2023 muri Wells Fargo Center muri Philadelphia

-Usher, OneRepublic, Jelly Roll, Big Time Rush, Doechii, David Kushner na (G)I-DLE

Abahanzi bazaririmba ku wa 14 Ukuboza 2023 muri State Farm Arena muri Atlanta

-Nicki Minaj, Ice Spice, Sabrina Carpenter, Flo Rida, David Kushner, Kaliii na NCT DREAM

Abahanzi bazaririmba ku wa 16 Ukuboza 2023 muri Amerant Bank Arena, Ft. Lauderdale

Marshmello, AJR, Flo Rida, Ludacris, LANY, David Kushner, Kaliii and Paul Russell


Bruce Melodie ari kwitegura kujya gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe- Mu mpera z'iki cyumweru nibwo uyu muhanzi azagenda


Shaggy yatumiye Bruce Melodie mu bitaramo asanzwe akorera muri Amerika mu mpera za buri mwaka


Nicki Minaj w'imyaka 40 ategerejwe muri ibi bitaramo bizahuza ibihumbi by'abantu


Umunyamuziki Usher ari ku rutonde rw'abazaririmba muri ibi bitaramo ngaruka mwaka

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHEN SHE'S AROUND' YA BRUCE MELODIE NA SHAGGY

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136792/bruce-melodie-agiye-guhurira-mu-bitaramo-muri-amerika-nabarimo-nicki-minaj-136792.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)