Ambulance y'ibitaro bya Kabgayi yagonze Umusaza wari uri ku igare ndetse itwara n'umukobwa mu mapine [AMAFOTO] - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingobyi y'abarwayi (Ambulance) y'Ibitaro bya Kabgayi yambaye yambaye ibirango GP 242 B yagonze umusaza wari utwaye igare ndetse n'abagendaga ku muhanda babiri harimo umukobwa yatwaye mu mapine, ariko bose barakomereka ntihagira uhita ashiramo umwuka.

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Ugushyingo 2023 i Kabgayi mu Karere ka Muhanga.

Ababibonye biba bakaba bavuga ko umushoferi wari utwaye iyo ngobyi y'abarwayi ashobora kuba yakatiye igare ryamanukaga na ryo rikamukurikira akarigonga bigatuma barenga umuhanda.

Bakimara kurenga mu muhanda, basanganiye n'abanyamaguru bagenderaga mu nkengero zawo barimo bazamuka bagana mu Mujyi wa Muhanga.

Ganza Patrick avuga ko iyo modoka abarwayi yamanukaga ahazwi nk'i Gahogo mu Muhanda uva mu Mujyi wa Muhanga, ijya i Kabgayi ku Bitaro Bikuru, iuryo gare yagonze na ryo ngo rikaba ryamanukaga.

Yagize ati: 'Iyi modoka yamanukaga iva mu Mujyi wa Muhanga igana ku Bitaro Bikuru bya Kabgayi, ariko imbere hari umusaza wamanukaga atwaye igare aramukatira binarangira anamukuruye bituma akomeza kumuhunga bituma agonga abari hakurya. Gusa bigaragara ko uyu mushoferi yari yarangaye ashobora kuba yaganiraga n'umuforomokazi barikumwe aza kwisanga bidashoboka ko agarura iyi modoka'.

Munyaneza Gaston avuga ko mu bantu iyi modoka yasanzwe hakurya y'cyerekezo yajyagamo, yagonze abantu babiri ariko hakaba harimo umukobwa wababaye kuko byasabye ko imodoka bayimukuraho aho yahagaze.

Yagize ati: 'Mu bigaragara ni uko uyu mushoferi w'iyi modoka yari yarangaye cyane kuko kuva hakurya y'umukono umanuka ugasanga abagenzi bari hakurya y'umuhanda mu kindi cyerekezo ukagonga abazamukaga ni uko hari ikibazo gikomeye ariko umukobwa yatwaye mu mapine yababaye cyane kuko byasabye ko imodoka isunikwa kugira ngo ajyanwe kwa muganga'.

Nsabimana Diogene avuga ko urebye imiterere y'aha hantu bigaragara ko umushoferi yarangaye kugera aho agonga igare akaryambukana akagonga abandi bantu bari mu cyerekezo cyo hakurya.

Iyi modoka yangiritse itara ndetse n'ikirahure cy'imbere kirinda umuyobozi w'ikinyabiziga bigaragara ko hari uwagonzwe wagikubisemo umutwe urebye uko imodoka imeze.

Abagonzwe bajyanwe kuvurirwa ku bitaro Bikuru bya Kabgayi naho imodoka ijyanwa mu igaraje rya Diyosezi ya Kabgayi ahazwi nko kuri Gemeca mu gihe impanuka yabereye ku muhanda mushya uri muri metero 150 ku muhanda mushya urimo kubakwa.



Source : https://yegob.rw/ambulance-yibitaro-bya-kabgayi-yagonze-umusaza-wari-uri-ku-igare-ndetse-itwara-numukobwa-mu-mapine-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)