Amavubi yatumijeho undi mukinnyi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'Igihugu Amavubi yamaze gutumizaho Mugisha Bonheur Casemiro ukinira AS Marsa yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisia ngo aze asange abandi bitegura umukino wa Zimbabwe na Afurika y'Epfo.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ntabwo yari mu bakinnyi 30 bahamagawe kwitegura imikino 2 ibanza y'ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2023 ruzakirmo na Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo na Afurika y'Epfo tariki ya 21 Ugushyingo.

Abantu benshi bari bibajije impamvu uyu mukinnyi atahamagawe, gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko umutoza w'ikipe y'igihugu Torsten Frank Spittler, nyuma yo kureba umukino wahuje ikipe ye na CS Sfaxien tariki ya 5 Ugushyingo, yashimye imyitwarire ye ahitamo guhita amuhamagara akiyongera mu bandi.

Byitezwe ko Mugisha Bonheur azagera mu Rwanda ku wa Mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2023 ni nyuma y'uko ejo ku wa Gatandatu ikipe ye izakina na US Monastir.

Mugisha Bonheur ahamagawe yiyongera kuri Maxime Wenssens, umunyezamu wa Union Saint-Gilloise na we uheruka gutumizwaho ngo aze gufasha abandi muri iyi mikino.

Casemiro abanzamo mu ikipe ye
Asanzwe ari umukinnyi w'Amavubi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yatumijeho-undi-mukinnyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)