Amavubi mu isura nshya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, risinyanye amasezerano na Masita izajya yambika ikipe y'igihugu, berekanye umwambaro bazaserukana ku mukino wa Zimbabwe uzakinwa ejo ku wa Gatatu.

Mu mpera z'ukwezi gushize k'Ukwakira 2023, FERWAFA yasinyanye amasezerano y'imyaka ine n'uruganda rw'Abaholandi rukora imyambaro ya siporo rwa Masita, mu rwego rwo kwambika ikipe y'Igihugu.

Gusa imyambaro yabaye nk'itinzeho maze ikipe y'igihugu itangira umwiherero w'imikino 2 yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 imyenda itaragera mu Rwanda. U Rwanda ruzakina na Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo na Afurika y'Epfo tariki ya 21 Ugushyingo imikino yose izabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, imyambaro itaraza, yakoreshaga imyenda isanzwe.

Mbere y'umunsi umwe ngo uyu mukino ube, FERWAFA yifashishije abakinnyi babiri, Hakim Sahabo n'umunyezamu Ntwari Fiacre yerekanye imyambaro izajya yambara mu gihe yakiriye.

Bigaragara ko mu rugo Amavubi azajya yambara imipira y'umuhondo ifite ijosi ry'ubururu, mu mbavu harimo imigongo ikozwe mu ibara ry'ubururu.

Amakabutura ni ubururu afite ibara ry'umuhondo ku ruhande rinyuzemo imigongo y'ubururu.

Abanyezamu bo ni imipira y'umukara n'umutuku mu gihe amakabutura ari umukara afite ibara ry'umuhondo ku ruhande ririmo imigongo y'ubururu.

Ntabwo berekanye umwambaro bazajya bambara basohotse ndetse n'umwambaro wa 3.

Imyenda y'abanyezamu
Ni uku Amavubi azajya yambara mu rugo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-mu-isura-nshya-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)