Akina UEFA Europa League: Umuzamu uje gucungura Amavubi no kwicaza ba Kwizera Olivier na Fiacre yamaze kugera i Nyarugenge - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akina UEFA Europa League: Umuzamu uje gucungura Amavubi no kwicaza ba Kwizera Olivier na Fiacre yamaze kugera i Nyarugenge.

Maxime Wenssens ,Umuzamu w'ikipe ya Royal Union Saint Gilloise yageze mu Rwanda aje gukinira Amavubi imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere nibwo byamenyekanye ko uyu musore yageze mu Rwanda, aho yahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi yitegura imikino 2 ya Zimbabwe na Afurika y'epfo, uyu musore akaba yiyongereye kuri Thierry Musabyimana na Hendricks Yves Mutamuliza, nabo bahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda.

Maxime Wenssens asanzwe Akinira ikipe ya Union Saint Gilloise iri ku mwanya wa mbere muri Shampiona y'icyiciro cya mbere mu Bubiligi nubwo atarabasha kubona umwanya wo gukina.



Source : https://yegob.rw/akina-uefa-europa-league-umuzamu-uje-gucungura-amavubi-no-kwicaza-ba-kwizera-olivier-na-fiacre-yamaze-kugera-i-nyarugenge/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)