Abanyamakuru barebye umukino w'Amavubi na Zimbabwe bahengereza - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyamakuru barebye umukino w'Amavubi na Zimbabwe bahengereza.

Nubwo Stade ya Huye yarimo abafana bake kubera impamvu zishobora kuba zirimo ko umukino wabaye mu masaha y'akazi kandi mu mibyizi, ntibyabujije ko benshi bawureba bahengereza.

Mbere y'uko igice cya kabiri cyawo gitangira, imvura yaguye i Huye yatumye abafana bishyuye 1000 Frw bari mu gice kidatwikiriye kigana ku Karubanda, birukankira kugama mu gice gitwikiriye cyicaramo abanyamakuru n'abandi bafana bishyuye 5000 Frw kuri uyu mukino.

Kubera ko aho hari hasanzwe huzuye, abagiye kugama bahagaze mu ruhande ahaba hari inzira zo kunyuramo n'inyuma ahatari intebe. Byabaye ngombwa ko n'abari mu byicaro byabo bahagarara, bamwe bareba umukino bahengereza, abandi bahitamo kwifashisha insakazamashusho nini yo muri Stade ya Huye.



Source : https://yegob.rw/abanyamakuru-barebye-umukino-wamavubi-na-zimbabwe-bahengereza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)