Abakinnyi barimo Mangwende , Byiringiro Lague na Mugisha Bonheur bitabye amavubi mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu masaha y'igica munsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2023 nibwo aba bakinnyi Mangwende, Byiringiro Lague na Mugisha Bonheur bageze mu Rwanda.

 

Aba bakinnyi bitezweho gufasha Amavubi mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi kizaba mu 2026 kikabera muri Amerika Mexico na Canada.

 

Aba bakinnyi bose uko ari 3 bahagereye rimwe aho byitezwe ko bahita bajya gufasha bagenzi babo mu myitozo.

 

Byiringiro Lague ukina muri Sued afite icyizere cyo guha Abanyarwanda ibyishimo badaheruka.

 

Ikipe y'Igihugu Amavubi ntabwo iheruka gutsinda ngo ishimishe Abanyarwanda. Iyi kipe kandi ishinjwa kutajya mu Mikino Nyafurika nk'andi makipe agize Afurika y'Iburasirazuba.

 

The post Abakinnyi barimo Mangwende , Byiringiro Lague na Mugisha Bonheur bitabye amavubi mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/abakinnyi-barimo-mangwende-byiringiro-lague-na-mugisha-bonheur-bitabye-amavubi-mu-gushaka-itike-yigikombe-cyisi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)