Umuhanzi ukomeye muri Congo giye gutaramira mu gihugu yigeze gufungirwamo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Koffi Olomide wamamaye nka 'Le Grand Mopao Mokonzi,' mu njyana ya Lumba aririmba mururimbi rw'i Lingala, agiye gutaramira muri Kenya.

 

Koffi Olomide yasabye abakunzi b'umuziki we kuzifatanya nawe mu gitaramo giteganyijwe tariki 8-9 Ukuboza 2023 ahitwa Kasarani.

 

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo 'Mwinda' n'izindi zitandukanye, abinyujije ku kumbuga nkoranyambaga ze yavuze ko agiye gutaramira muri Kenya nanone nyuma y'imyaka myinshi abipanga bigapfa.

 

Yagize ati:' Mapao agiye kuza muri Kenya tariki 8-9 Ukuboza, bizaba ari umuriro. Nzagaruka muri iki gihugu nyuma y'imyaka myinshi.Ndabakumbuye, ni imyaka myinshi. Nzakenera kubera uburyo mbakunda cyane'.

 

Koffi Olomide yavuze ko abantu bose bagomba kuzajya kwifatanya nawe hatitawe ku myaka cyangwa igitsina , ubundi bakaryoherwa n'umuziki mwiza , hagati ya tariki 8 â€" 9 Ukuboza uyu mwaka.

 

Asoza yagize ati:' Mapao agiye gusubira muri Kenya. Ndabakunda'.

 

N'ubwo Koffi Olomide avuga ibi, mu 2016 yataramiye muri Kenya gusa ageze kukibuga cy'indege Jumo Kenyatta, akubita umwe mubabyinnyi be ahita ajyanwa gufungwa.

 

Muri 2020 yasabye imbabazi Abanya-Kenya , asaba Leta kuzongera ku mwakira.

 

Yagize ati:' Nsabye imbabazi kubyo nakoze kuri buri wese byaba byaragezeho , Nsabye imbabazi. Ndashaka gushimira ubuyobozi bwa Kenya. Nkumbuye Kenya , igihugu cy'ubuzima bwanjye'.

 

The post Umuhanzi ukomeye muri Congo giye gutaramira mu gihugu yigeze gufungirwamo appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-ukomeye-muri-congo-giye-gutaramira-mu-gihugu-yigeze-gufungirwamo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)