Abagore gusa: Dore ibyagufasha kumenya niba utwite umwana munini #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akenshi abagore batwite bakunda kwibaza niba koko bazabyara abana banini ariko ntibamenye uko babifora.Muri iyi nkuru turagufasha.

Impamvu yabyo akenshi iba kukuba abo batwite baba bashaka kubika Pampa, imyambaro y'umwana n'ibindi bizakoreshwa n'umwana yamaze kuvuka by'umwihariko kuva ku mezi 0 kugeza kuri 3.

 

Impamvu aba ari ukugira ngo bitegure kubitaho kuko ikinyamakuru Parents dukesha iyi nkuru kivuga ko umwana wavukanye indwara yitwa 'Fetal Macrosomia' aba afite ibibazo byinshi , mu gihe cyo kuvuka no mu gihe cyo kumurera.

 

N'ubwo atari ababyeyi benshi bateganya kugira abana banini , hari ibimenyetso twaguteguriye bishobora kugufasha kubimenya.

 

ESE FETAL MACROSOMIA BISOBANUYE IKI ?

Mu mvugo ya kiganga , Fetal Macrosomia' bisobanuye umwana wavukanye amagarama arenze ibihumbi 4, [ 4,000 grams]. Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi Macrosomia' igaragara kuri 3% kugeza kuri 15% by'abagore batwite nk'uko ubushakashatsi bwabyerekanye.

 

1.UGIRA INDA NINI : Ikintu cya Mbere kizakwerekako ufite inda nini, ni uko uzaboba ufite inda nini cyane.Aha ushobora guhita umenya ko utwite umwana munini.

 

2. AMNIOTIC FLUID: Umuganga ugufasha nakubwira ko Amniotic fluid zawe ziyongereye, uzamenye ko utwite umwana munini.

 

3. UBUSANZWE UBYARA ABANA BANINI : Niba nambere y'aho warigeze kubyara umwana munini , ushobora guteganya kongera kumubyara mu gihe utwite , kuburyo mu gihe cyo kugura imyambaro ye ugomba ku wa mbere.

 

Ubutaha tuzarebera hamwe ingaruka ziri mu gutwita umwana munini.

The post Abagore gusa: Dore ibyagufasha kumenya niba utwite umwana munini appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/abagore-gusa-dore-ibyagufasha-kumenya-niba-utwite-umwana-munini/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)