Yvan Muziki na Marina bashobora gukorera ibit... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo 'Ngwino Mama' atangaje ibi mu gihe we na Marina ku wa 3 Ukuboza 2022 bakoreye igitaramo mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Yvan Muziki yavuze ko mu Ukuboza 2023 azafungura ku mugaragaro inzu y'umuziki 'Label' yashinze 'Muziki Entertainment' anagaragaze abahanzi banyuranye batangiye gukorana ibikorwa by'umuziki.

Yavuze ati 'Ndiguteganya ko mu Ukuboza 2023 nzamurika ku mugaragaro 'Label' yanjye ariko nabwo nzagaragaza abo tuzajya mu bikorwa by'umuziki. Ni 'Label' nitezeho kumfasha njyewe nk'umuhanzi ariko kandi ikanazamura bagenzi banjye.'

Nubwo uyu munyamuziki aterura ngo abikomozeho, ariko bigaragara ko yatangiye gufasha mu muziki Marina bavuzwe mu rukundo mu bihe bitandukanye.

Yvan Muziki avuga ko ibi bitaramo bashobora kuzabikorera i Burayi mu ntangiriro z'umwaka wa 2024, kandi ko bazagera mu bihugu bitandukanye bigize uriya mugabane.

Ati 'Navuga ko natangiye ibiganiro n'abantu banyuranye basanzwe bategura ibitaramo hano, ari nayo mpamvu nagiye mu Bufaransa kugirango ntegura gahunda yose, ariko mu mezi ari imbere tuzaba twangaje gahunda irambuye.'

Marina na Yvan Muziki basanzwe bafitanye ubushuti bukomeye dore ko bombi bakoranye indirimbo ebyiri zirimo 'Urugo Ruhire' ndetse na 'Intare Batinya'.

Mu myaka itanu ishize nibwo Yvan Muziki yatangiye kumvikana mu muziki yinjiriye mu ndirimbo zirimo nka 'Kabakaba', 'Kayenga Yenge', 'Feeling' yakoranye na Bruce Melodie, 'Kadanse' yahuriyemo na Uncle Austin n'izindi.

Muri muzika, Marina aherutse gusohora indirimbo yise "Oh! Nanana" yabanjirijwe n'indirimbo zirimo 'Vanilla', 'Shawe' n'izindi. 

Yvan Muziki yamaze kugera mu Bufaransa mu rugendo rwo gutegura ibitaramo azahuriramo na Marina


Yvan Muziki avuga ko mu Ukuboza 2023 azamurika ku mugaragaro 'Label' ye


Marina amaze iminsi acuditse na Yvan Muziki byagejeje ku gukorana indirimbo ebyiri 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'OH! NANANA' YA MARINA

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NGWINO MAMA' YA YVAN MUZIKI

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135358/yvan-muziki-na-marina-bashobora-gukorera-ibitaramo-i-burayi-135358.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)