Titi Brown yigaramye amashusho yatanzwe n'Ubushinjacyaha ari kumwe n'umukobwa, asabwa indishyi ya miliyoni 20 we asaba miliyoni 53 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubyinnyi Ishimwe Thierry [Titi Brown] yahakanye amashusho mashya yatanzwe n'Ubushinjacyaha ari kumwe n'umwana w'umukobwa bamurega gusambanya bavuga ko bari iwe mu rugo, avuga ko atayazi kandi atafatiwe iwe.

Nyuma yo gusubikwa inshuro 6, uyu munsi nibwo Urubanza Titi Brown aregwamo gusambanyanya umwana utujuje imyaka y'ubukure, akanamutera inda yaje gukurwamo, rwakomeje.

Inshuro ya nyuma rwasubitswe hari tariki ya 22 Nzeri 2023 ubwo hagombaga gusomwa umwanzuro ku Bujurire bwa Titi Brown bw'iminsi 30 y'agateganyo yari yakatiwe muri Kuboza 2022.

Tariki ya 22 Nzeri 2023 Urukiko rwavuze ko umwanzuro utari busomwe kuko Ubushinjacyaha bwari bwabonye ibimenyetso bishya uruhande rwa Titi Brown rugomba kwisobanuraho.

Uruhande rwa Titi Brown rwari rwasabye ko uyu musore yarekurwa kuko n'ibizami bya DNA byafahswe bitagaragaje ko uyu mubyinnyi ari we se w'umwana wakuwemo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2023, Ishimwe Thierry (Titi Brown) yagarutse imbere y'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kwisobanura kuri ibyo bimenyetso bishya.

Mbere y'uko iburanishwa ritangira nibwo byagaragajwe muri iki kirego hiyongereyemo ikindi cy'indishyi y'akababaro cyaburanwaga na Me Safari.

Uyu munyamategeko yasabye ko iburanisha ryabera mu muhezo mu rwego rwo kubunyabunga ubuzima bwite bw'umwana, imyirodoro itakomeza kuzenguruka mu itangazamakuru hakiyongeraho n'indishyi umuryango w'uyu mwana uregera.

Titi Brown we yavuze ko nta mpamvu yo kuburanishwa mu muhezo kuko n'ubundi rwatangiye ari mu ruhame kandi n'iyo myirondoro bavuga yamaze kujya mu itangazamakuru.

Uwunganira Titi Brown, Me Mbonyimpaye yavuze ko ikirego cyiyongereyemo cyo kuregera indishyi kitahabwa agaciro kuko cyaje nyuma urubanza rwaramaze gupfundikirwa, akaba abona byarakozwe mu rwego rwo gutinza urubanza.

Urukiko rwafashe umwanzuro ko urubanza rukomeza kuburanishwa mu ruhame kuko ubusabe bwa Me Safari nta shingiro bufite.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya bugaragaza ibimenyetso bishya. Bwazanye ikimenyetso gishya aho bwavuze ko mu ibazwa rye Titi Brown yahakanye ko umwana atigeze yinjira mu nzu iwe ahubwo yaje akaherebera hanze agahita agenda kuko nta mwanya wari uhari.

Bahaye Urukiko amashusho agaragaza ari muri Salon kwa Titi Brown bari kumwe, ari nabwo nyuma ngo yaje kumusambanya.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko iri hohoterwa yakorewe ryamuhungabanyije bikomeye nk'uko byagaragajwe na raporo y'umuganga wo mu mutwe yakozwe muri Nzeri uyu mwaka.

Kuri iyi raporo, Titi Brown yagize ati "iyo raporo nyakubahwa perezida w'u Rukiko ntacyo nayivugaho kuko guhungabana kwe nta ruhare nabigizemo."

Uwunganira Titi Brown yavuze ko iyo raporo yakozwe kugira ngo batinze urubanza, kuko batumva uburyo uyu mukobwa wasambanyijwe tariki 11/8/2021 ariko raporo igakorwa muri Nzeri 2023, nyuma y'imyaka ibiri ntabwo bumva ko ari bwo yagize iryo hungabana.

Ikindi yaharagaje ko harimo kwivuguruza kuko iyi raporo mu ntangiriro ivuga ko umwana ameze neza nta kibazo afite ariko mu kuyisoza bakavuga ko uyu mwana w'umukobwa ababaye.

Ku kimenyetso cya kabiri cy'amashusho Ubushinjacyaha bwagaragaje, Titi Brown yabiteye utwatsi avuga ko aho itari iwe.

Titi Brown abajijwe niba ari we uri mu mashusho, yagize ati "umuntu urimo arasa nanjye." Abajijwe niba umukobwa urimo ari we bamushinja, ati "na we ndabona basa."

Yakomeje avuga ko akazi akora ari ukubyina, abyina ahantu hatandukanye aba yarahuye n'abantu benshi bagafatana amashusho arimo kubyaba yaba abafana cyangwa n'abandi. Yasabye ko uwafashe ayo mashusho yagaragazwa ndetse akagaragaza niba yari abifitiye uburenganzira.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ayo mashusho yafashwe na telefoni ya iPhone ya Titi, bayishyize ku idirishya barayifata ndetse bushimangira ko ari muri Salon ya Titi Brown cyane ko harimo n'ifoto ye imanitse ku rukuta. Ayo mashusho ngo yohererejwe umukobwa na Titi Brown kuri Instagram.

Titi Brown yabiteye utwatsi avuga ko ayo mashusho ibyo kuvuga ngo yayohereje kuri Instagram atari byo kuko atayazi cyane ko atari we wayafashe, ikindi yongeye gushimangira ko atari iwe. N'aho ku kijyanye n'ifoto ye imanitse yavuze ko uretse ko itagaragara neza ko ari we, ariko na none ntibyaba igitangaza kuko ni umuntu uzwi (star). Yongeyeho ko ashobora kuba ari n'amashusho yahinduwe (videoshop).

Uwunganira Titi Brown, Me Mbonyimpaye na we yavuze ko aya mashusho atahabwa agaciro mu gihe hatagaragara uwayafashe kuko ibivugwa ko yohererejwe kuri Instagram, muri iyi minsi abantu biyitirira abandi ari benshi rero nabyo bishoboka.

Byongeye kandi yavuze ko Isi irimo kugenda itera imbere mu ikoranabuhanga, byoroshye cyane kuba bafata umuntu bakamwambika isura (mask) ya Titi undi bakwamwambika iy'umukobwa, rero bishoboka kuba ari amashusho yahinduwe.

Urukiko rwabajije Ubushinjacyaha niba telefoni yafashe amashusho bayifite, buvuga ko telefoni ntayo bafite kuko ari telefoni ya Titi kandi bakaba ubu ntayo bafite, bo icyo bagaragaje ari ikimenyetso kandi akaba ari amashusho y'ukuri niba uruhande rwa Titi rubihakana bakwiye kuzana umuhanga akagaragaza ko ayo mashusho yahinduwe bityo bakaba batakwivuguruza ku kimenyetso batanze. Basabye Titi n'umwunganira kubigaragaza n'ibimenyetso atari mu magambo gusa.

Uwunganira Titi Brown yongeye gushimangira ko ayo mashusho batayemera kuko "aho yahafatiwe ntihazwi, uwayifashe ntazwi nta nubwo igaragaza niba ari Ishimwe Thierry ari kumwe na MG(umwirundoro wahawe umukobwa mu Rukiko)".

Ku kirego cy'indishyi, Me Safari yavuze ko baregeye indishyi ya miliyoni 20. Bishingiye kuri raporo ya muganga yagaragaje ingaruka byamuteye harimo agahinda gahoraho, kubura ibitotsi aterwa n'ihohoterwa yakorewe kongeraho n'amafaranga yatanzwe ajya kwa muganga bamuvuza.

Umunyamategeko wunganira Titi yavuze ko bashingiye ku kuba uregera indishyi aba agomba kugaragaza ibimenyetso bifatika kandi bakaba ntabyo bigeze bagaragaza, akaba yanananiwe kubisobanura, bumva bitagahawe ishingiro.

Yahise asaba Urukiko ko mu gihe Titi Brown yagirwa umwere yazishyurwa miliyoni 53 nk'indishyi y'akababaro, harimo miliyoni 48 z'umushahara we w'imyaka 2 amaze afunzwe kuko yakoreraga miliyoni 2 ku kwezi, kongeraho igihembo cy'umwunganira mu mategeko na we yishyuye.

Perezida w'Urukiko yavuze ko umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa ku wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023 saa 13h00.'

Titi Brown yigaramye ibimenyetso bishya byatanzwe n'Ubushinjacyaha



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/titi-brown-yigaramye-amashusho-yatanzwe-n-ubushinjacyaha-ari-kumwe-n-umukobwa-asabwa-indishyi-ya-miliyoni-20-we-asaba-miliyoni-53

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)