Uwari umuyobozi wa Rayon Sports werekeje hanze y'u Rwanda yakije umuriro kuri Twitter nyuma yo gutuka igitutsi gikomeye umusifuzi waraye yanze igitego iyi kipe yaraye itsinze Marine FC - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nawe yahise ashira ubwoba none atangiye kubatuka cyane! Uwari umuyobozi wa Rayon Sports werekeje hanze y'u Rwanda yatutse igitutsi gikomeye umusifuzi waraye yanze igitego iyi kipe yaraye itsinze Marine FC

Ku munsi w'ejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yanganyije n'ikipe ya Marine FC ibitego 2-2 mu mukino utari woroshye kuko Rayon Sports yatsinzwe igitego mu minota ya nyuma habura gato ngo itahane intsinzi.

Nyuma y'umukino benshi bakurikiye umukino bavugaga ko umusifuzi yibye ikipe ya Rayon Sports ndetse biza no gukomereza kumbuga nkoranyambaga aho uwari Umuvugizi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza yakije umuriro kuri X.

Uyu mugabo umaze iminsi yerekeje muri Canada, yaje gutangaza agira ati' Ariko nk'uyu muhirimbiri wo mu biryogo yangiye iki icy'igitego.' Benshi bamukurikira baje bamusubiza bamubwira ko yerekeje hanze none akaba yarashize ubwoba abandi bakavuga ko gutukana atari byiza.

Ntabwo Jean Paul Nkurunziza ari we gusa ukoze ibi yerekeje hanze y'u Rwanda dore ko na Taifa Bruno wari umunyamakuru, ajya atangaza amagambo akomeye avuga ibibera mu mupira w'u Rwanda ariko biterwa ni uko abarizwa hanze y'u Rwanda.

 

 



Source : https://yegob.rw/uwari-umuyobozi-wa-rayon-sports-werekeje-hanze-yu-rwanda-yakije-umuriro-kuri-twitter-nyuma-yo-gutuka-igitutsi-gikomeye-umusifuzi-waraye-yanze-igitego-iyi-kipe-yaraye-itsinze-marine-fc/?utm_source=rss=rss=uwari-umuyobozi-wa-rayon-sports-werekeje-hanze-yu-rwanda-yakije-umuriro-kuri-twitter-nyuma-yo-gutuka-igitutsi-gikomeye-umusifuzi-waraye-yanze-igitego-iyi-kipe-yaraye-itsinze-marine-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)