Urampa magana tanu warangiza ngo nibuke umuryango wawe, ayo ntabwo nayafata kuko ntanubwo yavamo Esanse y'imodoka yange cyeretse ari Moto Pasiteri yanze ituro ry'umukirisito ndetse anarenzaho utugambo tutari twiza - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Urampa magana tanu warangiza ngo nibuke umuryango wawe, ayo ntabwo nayafata kuko ntanubwo yavamo Esanse y'imodoka yange cyeretse ari Moto' Pasiteri yanze ituro ry'umukirisito ndetse anarenzaho utugambo tutari twiza.

Pasiteri yatunguye abantu ubwo yanganga umuntu wari utanze ituro rya 500 ngo amufashe gusengera umuryango we.

Uyu mukozi w'Imana witwa James Maina Ng'ang'a usanzwe ashumbye itorero ryitwa Neno ( Ijambo) yatunguye abantu ubwo yavugaga ko adakwiriye guhabwa ituro rya 500 kuko ngo hatarimo na Esanse y'imodoka ye.

Muri video yasohotse, yerekana uwo mukozi w'Imana yanga ituro ringana n'amashilingi 500 yari ahawe ngo asengere umuryango we.

Yagize ati' urampa magana tanu warangiza ngo nibuke umuryango wawe, ayo ntabwo nayafata kuko ntanubwo yavamo Esanse y'imodoka yange cyeretse ari Moto'.

Abantu banenze uyu mukozi w'Imana bavuga ko ari umwiyemezi n'umwirasi.

Igitangaje ngo nuko uyu mu Pasiteri aherutse kunenga Leta, avuga ko ubuzima bukakaye kuburyo harimo abantu batabona icyo bashyira mu nkono ngo bateke bitewe nuko ubukungu bwa Kenya bwasubiye inyuma., ariko batungurwa no kubona yanga magana tanu ngo ntacyo amaze.



Source : https://yegob.rw/urampa-magana-tanu-warangiza-ngo-nibuke-umuryango-wawe-ayo-ntabwo-nayafata-kuko-ntanubwo-yavamo-esanse-yimodoka-yange-cyeretse-ari-moto-pasiteri-yanze-ituro-ryumukirisito-ndetse-anarenzaho-ut/?utm_source=rss=rss=urampa-magana-tanu-warangiza-ngo-nibuke-umuryango-wawe-ayo-ntabwo-nayafata-kuko-ntanubwo-yavamo-esanse-yimodoka-yange-cyeretse-ari-moto-pasiteri-yanze-ituro-ryumukirisito-ndetse-anarenzaho-ut

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)