Umutoza wa Rayon Sports ntashaka gukora ikosa na rimwe! Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga Marine FC ishobora guhura n'ibibazo itigeze ibona - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Rayon Sports ntashaka gukora ikosa na rimwe! Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga Marine FC ishobora guhura n'ibibazo itigeze ibona

Kuri uyu wa gatandatu ikipe ya Rayon Sports irakina n'ikipe ya Marine FC mukino utarabereye igihe kubera imikino ya CAF Confederations Cup Rayon Sports yari irimo gukina mu minsi ishize.

Ni umukino utaraba woroshye bitewe nibyo amakipe yombi arimo guharanira. Ikipe ya Rayon Sports ntabwo ishaka gukora ikosa na rimwe kugirango yongera ishimishe abafana nyuma yo gukurwamo na Al Hilal Benghazi mu buryo butavuzweho rumwe, naho ikipe ya Marine FC nayo iheruka kutitwara neza ubwo yahuraga na Rayon Sports igatsindwa 3-2.

Ikipe ya Rayon Sports ishaka gukora akantu kugirango umutoza wayo adakomeza gushyirwaho igitutu, abakinnyi arabanza mu kibuga bateye ubwoba.

Mu izamu : Hakizimana Adolphe

Ba myugariro: Mitima Issac, Rwatubyaye Abdul, Serumogo Alli, Ganijuru Ellie

Abo hagati: Hertier Luvumbu Nzinga, Ngendahimana Eric, Kalisa Rashid

Ba rutahizamu: Joachiam Ojera, Youseff Rharb, Charles Bbaale

 



Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-rayon-sports-ntashaka-gukora-ikosa-na-rimwe-abakinnyi-rayon-sports-yabanje-mu-kibuga-marine-fc-ishobora-guhura-nibibazo-itigeze-ibona/?utm_source=rss=rss=umutoza-wa-rayon-sports-ntashaka-gukora-ikosa-na-rimwe-abakinnyi-rayon-sports-yabanje-mu-kibuga-marine-fc-ishobora-guhura-nibibazo-itigeze-ibona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)