Umumararungu yanze kurekura! Abakobwa 10 bafi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amajwi yafashwe na InyaRwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2023, agaragaza ko uyu mukobwa akurikiwe na Uwikunda Cynthia nawe umaze igihe kinini ari kuri uyu mwanya wa Kabiri. Ni mu gihe

Iradukunda Elinda wari inyuma mu myanya yaje bwa mbere mu bakobwa 10 ba mbere aho ari ku mwanya wa kane.

Umumararungu Kelly Divine [Nimero 90] ari ku mwanya wa mbere n'amajwi 5,493, akurikiwe na Uwikunda Cynthia [Nimero 103] ufite amajwi 5,058, Kaze Mignone Shania [Nimero 41] ari ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 5,044 n'aho Iradukunda Elinda [Nimero 23] ari ku mwanya wa kane n'amajwi 3,453.

Gihozo Shema Aliah [Nimero 14] ari ku mwanya wa Gatanu n'amajwi 1,749, akurikiwe na Umuhire Leslie [Nimero 88] uri ku mwanya wa Gatandatu n'amajwi 1,325, n'aho Iradukunda Iradukunda Hayati [Nimero 24] ari ku mwanya wa Karindwi.

Ni mu gihe Uwase Fillette Sonia [Nimero 98] ari ku mwanya wa Munani n'amajwi 1,038, akurikiwe na Mukeshima Jolie [Nimero 59] uri ku mwanya wa Cyenda n'amajwi 693 n'aho Iragena Clarisse [Nimero 25] ni we uri ku mwanya wa 10.

Aya matora ahuje abakobwa n'abasore 111 ari kubera ku rubuga Noneho Events. Ariko kuva yatangira aba bakobwa barasimburana ku mwanya wa mbere, ku buryo intera y'amajwi iri hagati y'abo atari ndende cyane ugereranyije n'abandi babakurikiye.

Ni amajwi atanga ishusho y'uburyo aba bakobwa bahanganye mu matora, aho kuza mu myanya y'imbere bizafasha benshi kubona amajwi yo gutambuka bemye muri iri rushanwa.

Kuva ku mwanya wa 11 kugeza nibura ku mwanya wa 80, bari hagati y'amajwi 600 n'amajwi 120. Abarenga 30 ntibaratangira gukangurira abakunzi babo kubatora kuko hari abatarabona ijwi nta rimwe.

Muri iri rushanwa hiyandikisheje abasanga 200 haza gutoranywa 111 bujuje ibisabwa. Ni mubare wikubye 3 ugereranije n'umwaka ushize wa 2022 ubwo irushanwa ryatangira bigaragaza icyizere abitabira iri rushanwa bakomeza kurigirira.

Amatora yatangiye wa Gatatu w'iIcyumweru gishize akazasozwa tariki ya 06 Ukwakira 2023. Abakobwa 5 ba mbere mu matora bazabona itike izabinjiza muri 20 ba mbere bazagera kuri 'final' y'iri rushanwa.

Ni mu gihe umuhango wo gutanga ibihembo uzaba tariki ya 07 Ukwakira 2023 muri Century Park Hotel and Residences Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Mu cyiciro cyo gutora 5 ba mbere bazabona Ticket ibageza kuri 'Final' naho uwa mbere mu matora azatahana igihembo cya 'People's Choice Award'.

Igihembo nyamukuru gitangwa muri iri rushanwa ni Miliyoni 1 Frw, ndetse no guhagararira u Rwanda mu marushanwa akomeye mpuzamahanga.

Uyu mwaka abanyamideli 2 ba mbere bazahagararira u Rwanda mu marushanwa akomeye ku rwego rwa Afurika n'Isi. Ikindi ni uko hazahembwa umunyamideli uberwa no kwamamaza.

Umuyobozi wa SupraFamily, Nsengiyumva Alphonse yabwiye InyaRwanda ko abanyamideli bahatanye muri iri rushanwa bakwiye gushyira imbaraga mu byo bakora kugirango bazabashe guhatana ku rwego Mpuzamahanga mu marushanwa anyuranye.

Ati 'Abanyamideli bahatanye turabasaba gukomeza gushyiraho umwete no gukunda ibyo bakora ku buryo mu minsi iza u Rwanda rwaba isoko rya mbere ry'abamurika imideli ku Isi yose.'

KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKOBWA USHYIGIKIYE MURI IRI RUSHANWA



 Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ 

Umumararungu Kelly Divine [Nimero 90]




Uwikunda Cynthia [Nimero 103]




Kaze Mignone Shania [Nimero 41]



Iradukunda Elinda [Nimero 23]




Gihozo Shema Aliah [Nimero 14]


Umuhire Leslie [Nimero 88]




Iradukunda Iradukunda Hayati [Nimero 24]




Uwase Fillette Sonia [Nimero 98]




Iragena Clarisse [Nimero 25] 




Mukeshimana Jolie [Nimero 59]



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135048/umumararungu-yanze-kurekura-abakobwa-10-bafite-amajwi-menshi-muri-supramodel-rwanda-135048.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)