Umuramyi Theophile Twagirayezu wakanyujijeho... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Theophile Twagirayezu ni umugabo wubatse warushinze mu kwezi k'Ukuboza mu mwaka wa 2013. Atuye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali, akaba asengera muri Assemblies of God mu Gatsata. Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2006 - ni bwo yasohoye indirimbo ya mbere.

Ntabwo yatinze mu muziki kuko yakoze indirimbo 2 gusa zabimburiwe na "Iri maso" yaririmbanye n'abanyeshuli biganaga muri St Andre barimo abari bafite amazina akomeye mu muziki wa Gospel muri icyo gihe. Indi ndirimbo ye ni "Ngwino umare inyota" yaririmbanye na Angelique. 

Indirimbo ye "Iri maso" yarakunzwe cyane, yiharira amaradiyo ndetse n'insengero zitandukanye. Nubwo inganzo ye yakiranywe yombi n'abakunzi b'umuziki wa Gospel, mu buryo butunguranye yahise ahagarika umuziki, nyuma y'imyaka 2 gusa yari awumazemo.

Mu gihe cya Theophile, abahanzi bari bagezweho mu buryo bukomeye, harimo Patrick Nyamitari, Roger, Bruce (Producer) na Pastor Gaby. Benshi mu bo mu kiragano cye bamaze guhagarika umuziki, abandi bajya mu muziki usanzwe (secular), n'abasigaye muri Gospel bari guseta ibirenge. 

Mu kiganiro na inyaRwanda, Theophile Twagirayezu yavuze ko impamvu yari yarahagaritse umuziki mu gihe kingana n'imyaka 15. Aragira ati "Nahagaritse gukora indirimbo mu 2008, ubundi nkayobora kuramya no guhimbaza rimwa na rimwe, byaterwaga n'akazi mbifatanya n'amasomo". 

Avuga ko yamaze kugaruka ndetse afite imishinga irimo n'indirimbo ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba. Yahisemo gusubiramo indirimbo ye yakunzwe mu bihe byashize. Ati "Nagarutse, mfite gahunda yo gukora album, ubu mfite indirimbo muri studio harimo "Iri maso remix".

Ni ibihe bintu 3 Theophile yishimira cyane mu muziki w'ubu?

Nyuma yo kugaruka mu muziki yari amaze imyaka 15 yarawuteye umugongo, Theophile avuga ko ikintu yishimiye ari uko "Abahanzi nyarwanda basigaye ari abahanga mu gukora umuziki w'umwimerere kandi b'ingeri zitandukanye abakuru ni abato". 

Yavuze ko ikindi cyamukoze ku mutima ari uburyo abaramyi basigaye batungwa n'umuziki mu gihe kera bitabagabo. Ati "Icya kabiri ni uko usigaye utunze abantu (Business) ku buryo bugaragara. Icya gatatu, umuziki nyarwanda usigaye ugera no mu bindi bihugu byo mu Karere n'ahandi." 

Icyakora avuga ko hari ibindi abona bigikwiye kongerwamo imbaraga bityo umuziki wa Gospel ukagera mu bushorishori. Aragira ati "Ibyo kongeramo imbaraga ni ugufasha abahanzi kubona amikoro no gukomeza kugira indangagaciro za kinyarwanda".


Theophile agiye kugaruka mu muziki nyuma y'imyaka 15


Theophile yateguje indirimbo "Iri maso remix" nyuma y'imyaka 15 atumvikana mu muziki


Yishimiye kuba yasanze abaramyi batunzwe n'umuziki mu gihe kera bitabagaho


Theophile hamwe n'umugore we bashakanye mu mwaka wa 2013



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135065/umuramyi-theophile-twagirayezu-wakanyujjeho-agarutse-acyeza-umuziki-nyuma-yimyaka-15-yaraw-135065.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)