Ubuhamya bwa Pilato wamenye umugambi wo kwiba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru ahari avuga ko Urwego rw'Ubugenzacyaha 'RIB' rucumbikiye Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer ariko we ntabwo yemera ko yibye iyi telefoni bitewe nuko ngo nta yo yafatanywe.


Abakurikira imyidagaduro yo mu Rwanda banyuzamo bagatebya bati:'Telefone yabaye telefoni'. Hari na Chris Eazy waganiriye n'Umunyamakuru Irene Murindahabi amubwira ko rwose arambiwe inkuru za telefone ku buryo abanyamakuru bakwiriye no guha umwanya abandi bahanzi nabo bakavugwa. Unarebye ibiganiro byo kuri YouTube byarebwe cyane byabaga bifite inyito ya telefone ya The Ben ku buryo uwateruraga ikiganiro yitsaga cyane kuri telefone.


Urebye rero kuri Amazon.com usanga ibiciro bya Iphone 14 Pro Max iri kugura $934. Ni miliyoni n'ibihumbi 100 mu mafaranga y'u Rwanda. Aha rero niho inkuru zigaruka cyane zibaza ukuntu umuhanzi The Ben utanga Range Rover, akaba arara mu cyumba cya hoteli gihagaze miliyoni $2500 ku ijoro akaba agenda mu ndege yicaye mu myanya y'abanyamafaranga'Business class', uburyo yakurikirana telefoni iri kuri ariya mafaranga asengereramo inshuti ze ntibanashire inyota.

 

Inyarwanda yashatse kumenya amakuru kuri iyi telefoni n'ibiyirimo ku buryo imara iminsi 17 iza ku mpapuro z'imbere mu binyamakuru. Hano ubare uhereye mu ijoro ryo ku itariki 30 Nzeri 2023 ubwo iyi telefoni yibwaga ugeze uyu munsi iyi nkuru iri gukorwa. Umukinnyi wa filimi witwa Pilato yakoze amashusho akwira ahantu hose ku bakoresha imbuga nkoranyambaga. Yavugaga ko avuye kwitaba RIB akaba yaranatanze ubuhamya'statement' nk'uko yabyemereye Inyarwanda.


 Yagize ati:'Umva se mwana Pundit, biriya ni ibintu watwikiraho koko? Ubuse watwika ku bintu bifungisha umuntu? Nakubwira ko jyewe nitabye RIB kandi biriya ubona mu mashusho narabivuze pe'.

 

Coach Gael yashakaga kwica ubukwe bwa The Ben no kumusiragiza mu nkiko

 

 Pilato yabwiye JB Rwanda ko yamenye ko Coach Gael yahaye ikiraka X-Dealer cya Miliyoni 5 Frw ngo hibwe telefone noneho bayimuzanire. Bityo abone uko asibanganya ubutumwa bw'ibiganiro bagiranaga birimo iby'amafaranga yakoreshejwe kuri 'Why' n'ayo yakoresheje ajya gutera ivi mu birwa bya Maldives.


Ikindi ngo muri iriya telefone hashobora kuba harimo amashusho ya The Ben na Pamela ku buryo bayasakaza mu gusebya uyu muhanzi. Ikindi ngo Coach Gael yari kurega The Ben mu nkiko agasiragira ntabone uko ategura ubukwe butegerejwe ku itariki 13 Ukuboza 2023 Gusaba no gukwa nubwo ku itariki 23 Ukuboza 2023 ari  ugusezerana  imbere y'Imana.


Timeless Vevo"Pilato" yamenye ko Coach Gael ashaka telefoni ya The Ben


Pilato yabwiye JB Rwanda  ati'' X-Dealer yarampamagaye ndi muri Tanzania. Cameraman twari twajyanye niwe witabye phone ariko yahise icika. Yanyoherereje message ngo tuvugane. Ngeze mu Rwanda nahise muhamagara arambwira ngo amfitiye deal. Nanjye nahise mubwira ko nshaka kugurisha shene yanjye ya YouTube yitwa Timeless Vevo. Nari Kabeza duhurira ku gahoteli runaka. Supermanager yabanje kumbuza kujya kureba X-Dealer. Ariko njyewe nabwiye Supermanager ko  numva abantu bose uko baba bameze''.


Pilato avuga ko Dealer yamubwiye ko ashaka ko batwara telefone ya The Ben. Pilato yabajije Dealer amafaranga asanga ni miliyoni 5 Frw. Ati'' Kandi yari kumpa Miliyoni 3 Frw we agasigarana Miliyoni 2 Frw. Naramubwiye nti byibuze yaba ari Miliyoni 50 Frw.' 


Pilato mu buhamya bwe avuga ko yaciye intege Dealer anamubwira ko ayo mafaranga ari make ayategesha Tax kandi ko atanayahahisha iwe mu rugo kuko ibintu byarahindutse. Pilato avuga ko Coach Gael ari we washakaga iriya telefone  kandi ko ari we wahaye ako kazi Dealer ngo amuzanire telefoni.

 

Pilato avuga ko yagiriye inama Dealer ngo abireke. Ati:'Namuciye intege kugirango murokorere ubuzima. Ubuse Miliyoni utaguramo ikibanza urazandavurira koko?'.

 

Musinga Aimable ukoresha izina rya Pilato yavuze ko RIB yamuhamagaye ahita ajya kwitaba atazuyaje. Pilato avuga ko Dealer yari kumuha telefoni agahita ajya Tanzania noneho Dealer we akaguma i Bujumbura ajijisha ku buryo nta bantu bari kumenya ibyabaye .


Pilato avuga ko Dealer yari aziko akiri wa muntu wa kera kandi ibintu byarahindutse. Ati:'Wenda yabonaga tugendana muri za 2015 agirango tunganya ibitekerezo kandi ibintu byarahindutse'.


 Avuga ko uyu mupango wose wari warapanzwe na Coach Gael. Pilato yabwiye Dealer ko we atazwi ku buryo byamugora kwisanga muri ba The Ben. Ati:'Wowe icyo uzamfasha nzaguha telefone ujye Tanzania jyewe mpagume njijisha'.

 

Akomeza vuga ko uyu mugambi iyo uza kugerwaho bari kuyireba'inzego zibishinzwe' bakayisanga muri Tanzania. Pilato avuga ko ubujura bwambikiranya imipaka atakabaye abukora kuri ariya mafaranga Miliyoni 5 Frw. Ati:'Byibura ari nka Miliyoni 50 Frw byari gukunda'.

 

Pilato avuga ko yagiriye inama Dealer yo kubaca Miliyoni 50 Frw nibura nanafungwa bazayamugemuriremo kandi azamuhindurire ubuzima. Ati:'Miliyoni 5 Frw zirakumarira iki?'

 

Kugeza ubu X-Dealer arafunze aho ari gukorerwa dosiye ngo zishyikirizwe inkiko aburane ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo cyangwa se nibasanga'Ubushinjacyaha' nta mpamvu yo gukomeza kumufunga arekurwe ajye yitaba ari hanze.


Timeless Vevo 'Pilato' akina filimi akaba aherutse kwerekeza muri Tanzania aho ari gukinira filimi.

Kubera iki iriya telefoni ihigishwa uruhindu?

Amakuru ahari avuga ko Coach Gael nta masezerano afitanye na The Ben ku mafaranga yose yamuhaye byose byakozwe mu bushuti. Ariko hari ubutumwa bw'ibiganiro bagiranaga ku buryo iriya telefoni ibonetse bwasibwa cyangwa se bukifashishwa mu kumurega noneho The Ben akaba yasiragira mu nkiko ntabashe gutegura ubukwe.

Indi mpamvu iriya telefoni ari imari ishyushye ni uko ngo hashobora kuba harimo amashusho ya The Ben na Pamela akaba yasakazwa mu gusebya The Ben.

 Ngizo impamvu zituma telefoni igura Miliyoni imwe yatanzweho Miliyoni 5 Frw kugirango ibashe kuza mu biganza bya Coach Gael nk'uko bikubiye mu buhamya buri mu nyandiko iri kuri RIB no mu biganiro bitandukanye Timeless Vevo yagiye atanga ku miyoboro ya YouTube irimo Jalas Official, JB Rwanda n'ikiganiro cyo kuri telefoni yahaye InyaRwanda ahamya ko ibyo yavuze ari amakuru mpamo atari ugutwika. 


REBA HANO FILIMI ZA TIMELESS VEVO

">

INKURU WASOMA

The Ben i Bujumbura yakiriwe nka Perezida

AMAKIMBIRANE YA COACH GAEL NA THE BEN

MUYOBOKE ARASHAKA IHANGANA'BATTLE'

THE BEN YIBWE TELEFONI

THE BEN AZAKORERA IGITARAMO I KAMPALA

THE BEN AZARIRIMBA MURI TRACE AWARDS ANATANGE IBIHEMBO

UTAGERA I BWAMI ABESHYWA BYINSHI



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135473/ubuhamya-bwa-pilato-wamenye-umugambi-wo-kwiba-telefone-ya-the-ben-kuri-miliyoni-5-frw-135473.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)