Karim Benzema yatutswe n'umukinnyi mugenzi we... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imirwano igeze ku munsi wa 9 hagati y'Ingabo za Israel n'umutwe wa Hamas. Iyi ntambara yadutse mu buryo butunguranye aho abarwanyi ba Hamas binjiye muri Israel bakoresheje inzira y'ubutaka

Bahise bahagarka amazi n'ikirere batangira kwigabiza ibirindiro bya gisirikare, station za polisi n'ahandi, barasa abaturage bari baramukiye mu masengesho kuko wari umunsi w'ikiruhuko, Shabbat.

Kuva icyo gihe Ingabo za Israel zahise ziyemeza kwihimura byihuse none kugeza ubu bari kurasa ibisasu bikomeye muri Gaza aho aba barwanyi ba Hamasi bafite ibirindiro bikuru ndetse abaturage benshi bakomeje kuhasiga ubuzima.

Abakinnyi b'umupira w'amaguru batandukanye bari kugenda basabira abaturage batuye muri Gaza ndetse bamwe bakanabasengera. 

Ku munsi w'ejo ku cyumweru Karim Benzema yifashishije urubuga rwa X, yashyizeho amagambo asengera aba baturage bo muri Gaza agira ati "Amasengesho yacu ku baturage ba Gaza, inzirakarengane zongeye guterwa ibisasu bidakwiye haba ku bagore cyangwa abana".

Nyuma yo gutangaza aya magambo uwahoze ari umunyezamu w'ikipe y'igihugu ya Israel akananyura mu makipe yo muri Espagne arimo Deportivo de la Coruña na Mallorca, David "Dudu" Aouate yahise aza asubiza Karim Benzema amutuka.

Yanditse ati "Uri Inyana y'Imbwa nkuru". Mu bandi bakinnyi bagaragaje ko bashyigikiye abaturage ba Gaza harimo na Jose Rodriguez wakiniye Real Madrid. 

Mesut Özil wakiniye amakipe arimo Real Madrid na Arsenal, aherutse gusaba ko intambara irangira anasabira ibibondo n'ababyeyi bari kubura ubuzima mu ntambara ya Israel na Palestine, gusa we yasabiye abo mu bihugu byombi.


Karim Benzema yatutswe azira gusengera abaturage ba Gaza


Dudu Aouate yunze inabi Karim Benzema 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135474/karim-benzema-yatutswe-numukinnyi-mugenzi-we-azira-gusengera-abaturage-ba-gaza-135474.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)