The Ben yibwe Telefone ! Ibintu 6 byaranze Ij... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

1.     The Ben yaje yiteze gusuhuza abafana birangira bamusabye kuririmba

 Igitaramo cyari giteganyijwe ko The Ben agera ku rubyiniro agasuhuza abafana ariko siko byagenze. Ami Pro The Mc yahamagaye Uncle Austin ngo ahamagare The Ben ku rubyiniro. Uncle Austin yabanje kunyuzamo aririmba indirimbo ze n'izo yahuriyemo n'abandi. Yahise agaruka ku buryo azi The Ben kuva ku ndirimbo ya mbere. The Ben yari aziko aje gusuhuza  abafana akabanyuramo abasuhuza. Byanze neza bamusanga ku rubyiniro bamwibutsa ko baje kubera we. Umwe yuriye urubyiniro ati:'Turi hano kubera wowe The Ben, ntabwo ugenda utaririmbye'. Ngayo nguko ni inyuma hari urusaku rwinshi rusaba The Ben kuririmba. Byarangiye The Ben aririmbye.

2.Dr Claude yatunguranye

Dr Claude yahamagawe aririmbira abafana. Byahinduye isura kuko abari baharibose bahagurutse barawukata karahava. Bigaragara ko yakoresheje amahirwey'iminota mike yari ahawe yiyubutsa abafana.

 3. Pamella, mama wa Babo batunguranye ku rubyiniro

Ami Pro The Mc yavuze ko The Ben ari kumwe n'umugore we na Sat-B ari kumwen'umukunzi we. Yabasabye guhaguruka bakaramutsa abafana. Pamellayahamagawe ku rubyiniro abantu bamwakirana ibyishimo. Ni ko byagenze kuri Babo wahamagaye mama we akaza kuramutsa abarundi.

4.Big Fizzo yari ananiwe

Big Fizzo yari kubanziriza The Ben ku rubyiniro birangira abanje gufata iminota yogusinzira aho akangukiye asanga The Ben arasoje abona kujya ku rubyiniro ubona ko ananiwe.

5. Abanyarwanda baje gushyigikira The Ben

Dj Brianne, Junior Giti, M Izzo, Bahati Makaca, Sky2, Fuadi Uwihanganye, Uncle Austin, Rwema Dennis n'abandi batandukanye bari baje gushyigikira The Ben.Ni igitaramo cyaranzwe no gusangira ku bafana banafata amafoto y'urwibutso dore ko bari bamaze imyaka 15 batabona The Ben.

 6. The Ben yibwe telefoni 

Igitaramo kigana ku musozo The Ben yabuze telefoni irashakishwa irabura. Ntabwo kugeza ubu haramenyekana uwayitwaye. Ni IPhone 14 Pro Max. 

AMAFOTO NA VIDEO: DIEUDONNE MURENZI

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134944/then-ben-yibwe-telefone-ibintu-6-byaranze-ijoro-yahuriyemo-nabafana-be-amafotovideo-134944.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)