Ronaldo yatangaje ukwiriye Ballon d'Or hagati... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki kugira ngo iki gihembo kiruta ibundi mu bihabwa abakinnyi ku giti cyabo mu mupira w'amaguru gitangwe. Biteganyijwe ko izatangwa taliki 30 Ukwakira i Paris mu nyubako ya Théâtre du Châtelet.

Abakinnyi bari bahataniye iyi Ballon d'Or ya 2022-2023 ni Umunya-Argentine, Lionel Messi ndetse n'Umunya -Norway Erling Haaland, gusa byamaze kwandikwa ko Messi ari we wayitsindiye.

Amakuru avuga ko abatanga iki gihembo mu minsi ishize bagiye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kumufata amashusho afatwa mbere, ubundi akazanyuzwaho mu birori ari kuyihabwa.

Nubwo byanditse ko yamaze kiyitsindira ariko ntibyabujije Ronaldo Nazario gutangaza ko Messi ari we abona ukwiriye kuyitwara nta mpaka. 

Aganira na TNT Sports yagize ati: "Ballon d'or igomba kujya kwa Lionel Messi, nta gushidikanya. Ibyo Messi yakoze mu gikombe cy'Isi byari ibidasanzwe. Byanyibukije ubuhanga bwa Pelé na Maradona.'

Lionel Messi yatwaye igikombe cy'Isi batsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma ndetse anatwarana igikombe cya shampiyona na Paris Saint-Germain mu mwaka ushize w'imikino. 

Erling Haaland we yatsinze ibitego 52 mu mwaka ushize w'imikino anafasha ikipe ye ya Manchester City kwegukana ibikombe 3 icyarimwe: Premier League, Champions League na FA Cup.


Ronaldo Nazario yavuze ko Messi ari we ukwiriye Ballon d'Or


Lionel Messi wabwiwe ko ariwe uzegukana Ballon d'Or ikaba iya 8 atsindiye mu buzima bwe bw'umupira w'amaguru


Erling Haaland biteganyijwe ko ariwe uzaba uwa kabiri mu bihembo bya Ballon d'Or 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135808/ronaldo-yatangaje-ukwiriye-ballon-dor-hagati-ya-messi-na-erling-haaland-135808.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)