Polisi y'u Rwanda yaguye gitumo ibisambo bitatu byari byibye moto i Nyagatare biyizanye kuyizunga kuri macye i Kigali - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi y'u Rwanda yaguye gitumo ibisambo bitatu byari byibye moto i Nyagatare biyizanye kuyizunga kuri macye i Kigali.

Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano n'abaturage mu Karere ka Gasabo, yafatanye abantu batatu moto bakekwaho kwiba mu Karere ka Nyagatare.

Uko ari batatu barimo uw'imyaka 26, uwa 27 n'uw'imyaka 28 y'amavuko, bafatiwe mu cyuho mu Mudugudu wa Zindiro, Akagari ka Kinyaga mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo bafite moto yo mu bwoko bwa TVS ifite ibirango RF948A yibwe mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro yavuze ko gufatwa kwa bo kwaturutse ku makuru yatanzwe n'umuturage wo mu mu Mudugudu wa Zindiro.

Ati 'Umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Zindiro yababonye barimo kuyishakira umukiliya agira amakenga kuko yabonaga ari nshyashya kandi bayigurisha amafaranga macye (ibihumbi 450Frw) ndetse nta n'ibyangombwa byayo bafite ahita abimenyesha Polisi.'

Bamaze gufatwa, umwe muri bo yiyemereye ko yayibye mu rugo yakoragamo mu Karere ka Nyagatare, yifatanya na bagenzi kugira ngo babashe kuyigeza mu Mujyi wa Kigali aho bari buyigurishirize.

SP Twajamahoro yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye moto ifatwa itaragera kure, akangurira n'abandi kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare ku bo bacyetse kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kimironko, mu gihe moto bafatanywe hagishakishwa nyirayo ngo ayisubizwe.



Source : https://yegob.rw/polisi-yu-rwanda-yaguye-gitumo-ibisambo-bitatu-byari-byibye-moto-i-nyagatare-biyizanye-kuyizunga-kuri-macye-i-kigali/?utm_source=rss=rss=polisi-yu-rwanda-yaguye-gitumo-ibisambo-bitatu-byari-byibye-moto-i-nyagatare-biyizanye-kuyizunga-kuri-macye-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)