Police Volleyball Club yatangaje ko Musoni Fred ariwe mutoza mukuru wayo mu gihe cy'imyaka ibiri, azungirizwa na Munyinya Justin #rwanda #RwOT

webrwanda
0

­­­Ubuyobozi bw'ikipe ya Police Volleyball Club y'abagabo bwatangaje ko Musoni Fred ariwe mutoza wayo mu gihe cy'imyaka ibiri iiri imbere, akazungirizwa na Munyinya Justin wari usanzwe ari umutoza mukuru wa Kirehe VC.

Ibi byatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2023 binyuze ku rubuga rwa X, rusanzwe ruzwi nka Twitter.

Mu ifoto ndetse n'amagambo ubuyobozi bwashyize hanze bwagize buti 'Tunejejwe no kubamenyesha ko Musoni Fred ariwe mutoza mukuru w'ikipe ya Police y'abagabo mu gihe cy'imyaka ibiri, azungizwa na Munyinya Justin'.

Musoni Fred agizwe umutoza mukuru asimbuye Umutoza Mbanza Sylvester we wakomereje imirimo mu gihugu cya Benin, kuba mu ntangiriro za Nzeri akigenda Musoni akaba aribwo yahise afata iyi kipe by'abateganyo.

Kwitwara neza kwe harimo gutsinda amakipe atandukanye ya hano muri shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo muri Volleyball bikaba ari bimwe mu byahesheje uyu musore w'imyaka 30 akazi ko kuba umutoza mukuru.

Mu makipe yatsinze harimo nk'imikino itatu itandukanye amaze gutsinda APR VC, yatwaye igikombe cya Kirehe Open Tournament, harimo no gutwara igikombe cyahuje amakipe yo mu karere cyabereye mu gihugu cya Uganda ndetse anasoza ku mwanya wa gatatu mu irushanwa rya Nyerere International Tournament 2023 ryabereye muri Tanzania.

Musoni Fred si mushya mu mukino wa Volleyball kuko yakiniye amakipe akomeye ya hano mu Rwanda arimo APR VC, UTB VC na Rayon Sports VC, ku rwego mpuzamahanga yakiniye amakipe arimo Liiga Riento na Karelian Hurmos zo muri Finland.

Police VC kandi yatangaje ko umutoza Munyinya Justin wari usanzwe ari mu ikipe ya Kirehe VC nk'umutoza mukuru we yamaze kugirwa umutoza wunguirije muri iyi kipe ifashwa na Police.

Kuri ubu mu gihe habura umunsi umwe wa shampiyona ngo imikino yo kwishyura mu kiciro cya mbere mu bagabo, ikipe ya Police VC iri ku mwanya wa Kane aho iri iyuma ya APR VC, Gisagara VC na REG VC.

The post Police Volleyball Club yatangaje ko Musoni Fred ariwe mutoza mukuru wayo mu gihe cy'imyaka ibiri, azungirizwa na Munyinya Justin appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/police-volleyball-club-yatangaje-ko-musoni-fred-ariwe-mutoza-mukuru-wayo-mu-gihe-cyimyaka-ibiri-azungirizwa-na-munyinya-justin/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=police-volleyball-club-yatangaje-ko-musoni-fred-ariwe-mutoza-mukuru-wayo-mu-gihe-cyimyaka-ibiri-azungirizwa-na-munyinya-justin

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)