Ni Showbiz! Coach Gael yahakanye umwuka mubi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 01 Ukwakira 2023 ni bwo The Ben yakoreye igitaramo cy'amateka mu Burundi ariko bivugwa ko kirimo udutego twinshi two gushaka kucyica ndetse no gushaka gukura mu mavuta The Ben.

Mbere y'uko igitaramo kiba, hari amafoto ya Bruce Melodie yatangiye gukwirakwizwa mu Burundi, bikekwa ko ari mu rwego rwo gushaka kwica igitaramo cya The Ben nk'uko bamwe mu bari hafi ye yabyemezaga.

Ku wa 30 Nzeri 2023 ubwo yahuraga n'abafana be muri Meet and Greet ibirori byabereye kuri Eden Garden Resort Bujumbura, The Ben yahibiwe telefone yo mu bwoko bwa iPhone 14 iburirwa irengero.

Ibi byose byagiye ku mutwe wa Coach Gael ndetse n'abo bakorana ko ari bo baragerageje kwica iki gitaramo cya The Ben kubera amakimbirane bafitanye amaze igihe kirekire arimo n'amafaranga agera kuri miliyoni 200 Frw bivugwa ko Coach Gael yishyuza The Ben.

Mu kiganiro (Space) cyabereye ku rubuga rwa X, Gael Girumugisha uzwi nka Coach Gael, yashyize umucyo ku byavuzwe hagati ya Gael na The Ben. Yumvikanishije ko nta kibazo bafitanye ndetse ko banavugana. Ni amajwi ari guhererekanywa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Aragira ati "Kuri ibyo bintu ngo bya The Ben n'ibiki byose, kuki nanga The Ben, (...). Njyewe ndi umuntu wakoranye na The Ben hafi, twaganiriye hafi nk'abavandimwe, twakoranye n'ubu tukivugana.

Wibaza y'uko mu by'ukuri we yanyanga nanjye nkamwanga, ntimube mubona ibintu bifite gihamya? Mwaba mubona ibintu bifite gihamya kandi bisa nabi pe!!

Njyewe na The Ben twavuganye nk'abavandimwe ariko niba nta bintu bifite gihamya mubona ni uko, ni amagambo, ni ibihuha, ni Showbiz z'abantu batangiza z'ibihuha nk'abo bose bameze nk'amapusi".

Coach Gael ni nyiri Label 1:55 AM ibarizwamo abarimo Bruce Melodie nawe wagiye ashinjwa kugirira ishyamba The Ben, ariko nawe akaba aherutse kubitera utwatsi.

Mu kiganiro aherutse kugirana na M. Irene kuri MIE Empire, Burce Melodie yavuze ko atanga The Ben. Ati "Icyo namubwira cyo yagakwiye kumenya, ni uko ntamwanga habe na gato, arabizi ko ari mukuru wanjye kandi ko nta kibazo mfitanye nawe. 

Njyewe rwose ntabwo The Ben mwanga, ahubwo nareke gukomeza kumva amabwire, areke gukomeza kumva ababimushyiramo kuko nta kabuza babifitemo inyungu. Ibyiza rero ni uko yakwitondera amabwire yose bamubwira ikindi kandi akareka kugira ubwoba no kurira cyane".

Yakomeje avuga ko rwose nta kintu na kimwe kibi amwifuriza, ahubwo ko abantu babimubwira ko amwanga aribo babi, ndetse ko agomba no kuzajya abyirengagiza akikomereza gahunda ze akabirenga.

Ati" Rwose nta kintu kibi mwifuriza, abafana banjye babimenye ndetse n'abafana be babimenye, nigeze no kumva bavuga ibintu bya Battle' ihangana', bazamuzane mubakubitire agakoni ku nda mpite nitahira".


Coach Gael yashyize umucyo ku byo yavuzweho hagati ye na The Ben


The Ben yatangarijwe ko nta rwango afitiwe na Coach Gael ndetse na Bruce Melodie


Bruce Melodie aherutse kuvuga ko The Ben akwiriye kwirinda amabwire, amuhamiriza ko atamwanga



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135317/ni-showbiz-coach-gael-yahakanye-umwuka-mubi-hagati-ye-na-the-ben-135317.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)