Mwiza Zawadi yiyambaje Gisubizo Ministries na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe mu baramyi bato ariko bari kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Mwiza Zawadi, yamaze gutangaza abahanzi ndetse n'amakorali bazifatanya mu gitaramo cya mbere agiye gukora kuva yatangira umuziki yise 'Imirimo Yawe Live Concert.'

Mu bo yamaze gutangaza harimo umuhanzi Danny Mutabazi wakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo "Amarira y'ibyishimo", "Impamba y'urugendo", "Ingabo" n'izindi. 

Zawadi kandi azifatanya n'imwe mu makorali akomeye hano mu Rwanda, Gisubizo Ministries yamenyekanye mu ndirimbo nka "Ntidufite gutinya". "Ebenezer", "Nta Mana Nta Buzima", "I Yerusalemu", "Nguhetse ku Mugongo" n'izindi.


Zawadi agiye gukora igitaramo cye cya mbere

Abazitabira iki gitaramo 'Imirimo Yawe' kandi, bazataramana na Boanerges Gospel Group ndetse na Light Worship Team.

Iki gitaramo cy'umuramyi Mwiza Zawadi giteganyijwe ku wa 29 Ukwakira 2023 saa cyenda z'amanywa ku rusengero rwa Bethesda Holy Church ruherereye hafi yo mu Gakinjiro ka Gisozi. 

Kwinjira muri iki gitaramo Zawadi yabigize ubuntu kuko aganira na InyaRwanda yavuze ko ari umugoroba yifuza gufatanya n'abakunzi b'ibihangano bye kuramya Imana ku bw'imiimo yabakoreye, kandi ko icyo agambiriye atari amafaranga ahubwo ari ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo.


Mwiza Zawadi yamaze gutangaza abo bazifatanya mu gitaramo ''Imirimo Yawe Live Concert'' Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135250/mwiza-zawadi-yiyambaje-abarimo-gisubizo-ministries-na-danny-mutabazi-mu-gitaramo-yitegura--135250.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)