Mumunzanire turebane amaso ku maso Mu burakari bwinshi, Sat B yababajwe no kuntu igihugu cye cyambitswe isura mbi y'ubujura kandi ari abanyarwanda babyihishe inyuma - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Mumunzanire turebane amaso ku maso' Mu burakari bwinshi, Sat B yababajwe no kuntu igihugu cye cyambitswe isura mbi y'ubujura kandi ari abanyarwanda babyihishe inyuma.

Umuhanzi ukomeye kuva mu gihugu cya Burundi, Bizimana Aboubakar Karume uzwi nka Sat B mu muziki, afite agahinda gakomeye ko kuba igihugu cye cyarasebejwe nyuma yo kuhibira telefone ya The Ben.

Ni ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yifashishije ifoto ya X-Dealer ukekwaho kwiba iyo Telefone ari kumwe na The Ben, hanyuma agaragaza agahinda gakomeye afite nyuma y'ibyabaye.

Yagize ati: 'Mbabajwe n'uko yambitse ibara igihugu cyange n'abagituyemo. Ariko nawe tumubabarire nk'abandi. Gusa ariko na none nibamuzane hano turebane amaso ku maso'.

Sat B kandi yarengejeho amagambo agaragaza ko ibirimo kwiba, ishyari, inzigo ndetse n'inzigo, ari ibintu bibi bituma utagera ku nzozi zawe ufite.

Impamvu nyamukuru yatumye agaragaza ko ababajwe n'uko igihugu cye cyambitswe urubwa, ni uko mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023, ubwo The Ben yari mu musangiro n'abakunzi be ari bwo telefone ye yabuze.

Iyi telefone ikimara kubura, byabaye nk'ibizimya inkuru y'uko The Ben afite igitaramo cy'amateka i Burundi ku munsi wari gukurikiraho wo ku cyumweru. Inkuru yahise itangira kuvugwa cyane yagarukaga ku Barundi muri rusange n'ubujura kuko nibo bashyirwaga mu majwi.

Abantu banyuranye bibazaga ukuntu mu gitaramo nka kiriya cya VIP cyazamo abantu b'imico mibi y'ubujura kandi nyamara bigaragara ko harimo abantu biyubashye gusa.

Abantu batangiye gushidikanya ku Barundi batangira kubavuga ukundi, bagaragaza ko n'ubwo ari abasirimu ariko nta kigenda cyabo kuko muri bo harimo abafite imico mibi nk'iy'ubujura n'ibindi.

Mwibuke neza ko hano itike ya make ahasanzwe yari ibihumbi 100Fbu ndetse na tike ya Miliyoni 10Fbu mu banyacyubahiro.

Byumvikane ko kuba abantu barahise batangira kwibaza cyane kuri aba bakire nta kibazo gikomeye kibirimo kuko biratangaje cyane kuba ahantu hari abanyamafaranga bangana gutya, haburira telefone.

Si The Ben gusa wibiwe telefone i Burundi ahubwo na Uncle Austin nawe yahaburiye iye. Noopja nawe avuga ko yahaburiye Charger. Hano Abarundi bagarukagwaho cyane, hibazwa ukuntu abakire biba.

The Ben yarebye ibyo byose, ukuntu abafana be bakomeje gushyira igitutu ku Barundi babavuga ukuntu, ahitamo kubeshya ko yayibonye kugira ngo bacururuke, gusa we ikirego yari yagitanze.

Kuba telefone yaje kugaragara mu mihanda y'i Kigali, byababaje Sat B cyane kuko igihugu cye cyasebejwe cyane bakivugaho byinshi bigendanye no kuba habereye ubujura mu kirori gikomeye.

Mwibuke neza kandi ko n'umugore we yigeze gushyirwa mu majwi yo gufata iyo telefone binyuze mu mashusho yakwirakwiriye hirya no hino, bamwe bashaka kuvuga ko ishobora kuba yari iya The Ben. Gusa ariko baramubeshyeraga ahubwo iyo yafashe, yari iye.

Kuri ubu amakuru ahari ni uko nyuma y'uko The Ben atanze ikirego, hatangiye gukorwa iperereza ku bantu bose bakekwaho kwiba iyo telefone.



Source : https://yegob.rw/mumunzanire-turebane-amaso-ku-maso-mu-burakari-bwinshi-sat-b-yababajwe-no-kuntu-igihugu-cye-cyambitswe-isura-mbi-yubujura-kandi-ari-abanyarwanda-babyihishe-inyuma/?utm_source=rss=rss=mumunzanire-turebane-amaso-ku-maso-mu-burakari-bwinshi-sat-b-yababajwe-no-kuntu-igihugu-cye-cyambitswe-isura-mbi-yubujura-kandi-ari-abanyarwanda-babyihishe-inyuma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)