Mu gitaramo cyatumiwemo Ambassadors of Christ... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuya 7 Ukwakira wabaye umunsi w'amateka utazibagirana ku baririmbyi ba Korali  The Guardians,abafatanyabikorwa bayo,abayishinze,abaririmbyemo kera,abayobozi b'amatorero bakorana nayo umurimo n'abandi.

The Guardians Choir yitsaga ku nsanganya matsiko igira iti ' Kura ujye ejuru', yibutse ibihe bya kera itangizwa mu ngorane n'ibisitaza byinshi batabona icyizere cy'ahazaza  ariko Imana ikaba nziza kuri bo igaca inzira.

Ubwo bibukiranyaga amateka yo gushinga iri vugabutumwa banyuza mu ndirimbo,bavuze ko abagera kuri 17 bihannye binyuze mu butumwa bwacaga kuri satelite, bakaza  gushinga korari The Guadians yakomeje gukura no kwagura ibikorwa.

Abaririmbyi ba The Guadians bahimbaje binyuze mu ndirimbo zabo zikunzwe na benshi bahanika amajwi yabo bazamura icyubahiro cy'Imana yabanye nabo mu rugendo rw'imyaka 25, bayiragiza no kubafasha mu bihe biri imbere.

Aba baramyi banyuzwe n'imigisha bahawe na Rurema, baririmbye bagira bati 'Ntabe aritwe Mana ahubwo izina ryawe rihabwe icyubahiro.Usobanukiwe imbamutima zacu dufite, tugushimira aho wadukuye naho uzatugeza'.

Abagenzi Choir babarizwa mu Itorero rya Muhima baserutse nabo ku rubyiniro maze bagabura ku bihangano byabo bikungahaye mu gukiza imitima iguye umwuma ikeneye Kristo.

Iki gitaramo cyakomeje guhinduka inkuru yo kubara, igihe bakiraga Ambassadors of Christ yateye benshi kunyeganyega bakabyinira Imana, abandi bakibuka ibihangano by'iyi korali bikomeje gukundwa.

Abaramyi ba Ambassadors of Christ bazamuye amarangamutima y'abizera ubwo baririmbaga indirimbo zabo zikunzwe  zirimo nka: Yesu ni inzira, Maria, Urakwiye,hejuru mu kirere,nashimwe,basaruzi n'izindi.

The Guadians Choir yashinzwe kuya 20 Kanama 1998 ikorera umurimo mu Itorero rya Masaka Intara ya Rusororo, bishingikiriza ku Mana n'umutima umenetse irabayobora, nubwo bari mu buzima bugoranye harimo no gukora urugendo runini n'amaguru bahurira mu nzu y'Imana.

Mu gukomeza kuryoherwa no kwishimana  n'abitabiriye, hakaswe umutsima wagaburiwe abizera nk'ikimenyetso cy'uko bazasangirira ku meza amwe mu ijuru Imana ihemba abayikoreye.

Umuyobozi wayo ubwo yagarukaga ku byabakomeje yavuze ko bakomejwe nuko  bihanganye bakanamba k'Uwiteka.Yahimiye abitabiriye iki gitaramo cyo kwizihiza yubile y'imyaka 25.

Yagize ati 'Ndashima abitabiriye bose, gusa ndanashimira Imana yatubashishije kwihanganira ibisitaza byose tukaba tukiri mu nzu yayo tuyivugira.

Habaye kuramya no guhimbaza hasozwa igitaramo, binyuze mu ndirimbo z'amakorali atandukanye yari yitabiriye abimburiwe na korali Abagenzi ya Muhima SDA Churh, ikurikirwa na korali The Guadians ari nayo yateguye iki gitaramo hizihizwa yubile y'imyaka 25 bahimbaza Imani,hasoza Ambassadors of Christ yari itegerejwe na benshi.


The Guadians Choir yakoze igitaramo cy'amateka muri Rusororo

Ambassadors of christ yibanze ku ndirimbo za kera zirimo " Yesu ni inzira"


Abizera baranezerewe babyinira Imana begerezwa intebe y'Imana


Hakaswe umutsima basangirira hamwe


Korari Abagenzi bo ku muhima bizihije abizera bararamya



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135185/mu-gitaramo-cyatumiwemo-ambassadors-of-christ-korali-the-guardians-yizihije-myaka-25-imaze-135185.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)