Luvumbu ikosa yakoze rirasanzwe! Umwe mu bakinnyi ikipe ya Rayon Sports igenderaho yakoze ikosa rikomeye atuka umutoza Yamen Zelfani mu buryo benshi bafashe nk'imyitwarire ya gishumba - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Luvumbu ikosa yakoze rirasanzwe! Umwe mu bakinnyi ikipe ya Rayon Sports igenderaho yakoze ikosa rikomeye atuka umutoza Yamen Zelfani mu buryo benshi bafashe nk'imyitwarire ya gishumba

Nubwo Hertier Luvumbu Nzinga ari we benshi barimo kugarukwaho cyane nyuma yo kwihesha ikarita itukura kubera gutuka umusifuzi, ntabwo yitwaye nabi kurusha uwatutse umutoza wa Rayon Sports.

Ku mukino ikipe ya Rayon Sports yanganyijemo n'ikipe ya Marine FC, ibitego 2-2 myugariro Mitima Issac yabwiye amagambo mabi umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani nyuma yuko yari amusimbuje ntabyishimire ndetse bigahita bituma bishyurwa igitego cya 2.

Benshi bari kuri Sitade Umuganda aho uyu mukino wabereye ntabwo bishimiye iki kintu Mitima yakoze nubwo bitatinze cyane kubera imyitwarire Hertier Luvumbu Nzinga yahise agaragaraza ndetse agahabwa ikarita itukura, ubu akaba ari we urimo kugarukwaho cyane.

 

 

 



Source : https://yegob.rw/luvumbu-ikosa-yakoze-rirasanzwe-umwe-mu-bakinnyi-ikipe-ya-rayon-sports-igenderaho-yakoze-ikosa-rikomeye-atuka-umutoza-yamen-zelfani-mu-buryo-benshi-bafashe-nkimyirwarire-ya-gishumba/?utm_source=rss=rss=luvumbu-ikosa-yakoze-rirasanzwe-umwe-mu-bakinnyi-ikipe-ya-rayon-sports-igenderaho-yakoze-ikosa-rikomeye-atuka-umutoza-yamen-zelfani-mu-buryo-benshi-bafashe-nkimyirwarire-ya-gishumba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)