🔴LIVE: Rayon Sports 1-0 Etoile de L'Est - AMA... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Maso ubanza iburyo, niwe mutoza mukuru wa Etoile, yungirijwe na Karim Kamanzi wakiniye amavubi mu gikombe cy' Afurika 2004

Wade umutoza wari wungirije Yamen, ubu niwe mutoza Mukuru wa Rayon Sports w'agateganyo



31" Igitego cya mbere cya Rayon Sports. Rayon Sports ifinguye amazamu ku mupira uturutse muri Koroneri, Musa Esenu aterekaho umutwe, umupira uruhukira mu izamu.

21" Rayon Sports ihushije igitego, ku mupira Bugingo yari ateye Ngendahimana aterekaho umutwe umupira ujya hanze

Aya makipe amaze guhura imikino ibiri ya shampiyona, aho Rayon Sports yatsinze umukino umwe inganya undi.

Abakinnyi 11 Etoile de l'Est yabanje mu kibuga

Nsabimana Jean de Dieu "Shaoulin"

Mumbele Mbusa Jeremie (c)

Ndayishimiye Celestin

Rwema Amza

Sebahakwa Michel

Turatsinze John 'Kibonke'

Nziengui Nicodem

Dunia Wanjalo Serge

GodsPower Gabriel

Hakizimana Tity

Inemesit Sunday

15" Nyuma y'iminota igera kuri 3, Nsabimana abaganga bamwitayeho, arongeye arahagurutse.

12" Umunyezamu wa Etoile de L'Est Nsabimana aryamye hasi nyuma yo kugongana na Ojera wa Rayon Sports mu rubuga rw'amahina.

09" kufura Etoile irayihannye umupira ukubita mu rukuta urarenga

08" Kufura ya Etoile ku ikosa rikorewe Sunday, nyuma yaho Rwatubyaye amutegeye inyuma y'urubuga rw'amanina





18:03" Umukino uratangiye

17:57" Amakipe yombi avuye mu rwambariro, bakaba bagiye kwifotoza umukino ugatangira

17:52" Abakinnyi b'abasimbura baragarutse,

17:45" Abakinnyi basubiye mu rwambariro

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukwakira, shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomeje hakinwa imikino isoza umunsi wa 6 wa shampiyona. Rayon Sports nyuma yo gutandukana na Yamen Zelfani igarutse mu kibuga ishaka amanota atatu yo kwiyunga n'abafana.

Etoile de L'est iri ku mwanya wa 9 n'amanota 6 ikaba ishaka amanota atatu yo hanze nkuko yabikoze kuri Mukura.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135309/live-rayon-sports-yakiriye-etoile-de-lest-nta-mutoza-mukuru-135309.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)