Impumeko y'Aba-Djs barimo gukoza imitwe y'in... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri ubu buri Muvangamuziki (Dj )uri muri batanu bahataniye uyu mwanya wa mbere, afite impumeko ye ndetse n'uburyo yiyumva naramuka yegukanye aya mafaranga kongeraho no kuba 'Brand Ambassador' w'uru ruganda. 

Baganira na InyaRwanda, batubwiye uko biyumva ndetse n'icyizere bifitiye.

1. Dj Dallas: Ari  mu bahatana mu marushanwa ya Mutzing Amabeat ,agaruka ku  byo gutsindira aya mafaranga yagize ati "Rwose ayo mafaranga ni menshi cyane, nanjye ubwanjye ubu sindamenya icyo nzayakoresha kugeza ubu. Gusa ariko ukuri guhari ni uko ntabura icyo nyakoresha kandi kizima kikabyara andi mafaranga menshi".

Uyu musore kandi yaboneyeho no kuvuga ko bishobotse yazahita anashyira hanze indirimbo cyane ko amafaranga nta kintu na kimwe adakora.

Dj Dallas avuga ko  azakora ikintu kinini kivuye muri aya mafaranga

Dalas yifitiye icyizere gikomeye

2. Dj Noodlot ugeze muri batanu ba nyuma mu irushanwa rya Mutzing Amabeat, yavuze ko rwose ikintu yimirije imbere ari ugufasha bagenzi be namara gutwara iri rushanwa.

Uyu musore mu busanzwe yize" Computer Science" mu mashuri y'isumbuye, ndetse aza no gukomeza muri Kaminuza ariko ntibyakunda ko ayisoza bitewe n'impamvu ze bwite.

Nyuma yaje kujya kwiga kuvanga imiziki, ndetse aza no guhita atangira kubikora nk'umwuga aho kuri ubu abifitemo uburambe bungana n'imyaka 6.

Uyu musore wagize amahirwe yo kugera mu cyiciro cya ny'uma muri iri rushanwa, aganira na InyaRwanda.com yavuze ko naramuka atwaye miliyoni 18 azashinga aho abavanga imiziki( DJs), bazajya biyerekanira.

Ati" Ayo ni amafaranga menshi rwose Kandi meza, rero nimara kuyatsindira ikintu cya mbere nzahita nyakoresha, ni ugushinga ihuriro ry'abavanga imiziki hanyuma bakazajya bagira aho biyerekanira, buri wese akerekana umwihariko we. Kuko akenshi usanga baba bakorera mu kabari bityo abantu bikaba bigoye kubabona cyangwa se kubona ubudasa bwabo kandi  njyewe ikintu nshaka ni ukuzamura na bagenzi banjye".

Dj Noodlot avuga ko azahita ashinga ihuriro ry'abavanga imiziki kugira ngo bagire aho babarizwa


3. Dj Kavori: Umuhanga mu kuvanga imiziki Dj Kavori wageze muri batanu ba nyuma muri iri rushanwa, avuga ko namara gutwara Miliyoni 18 azarwana no kuyikenuzamo ibibazo bitandukanye bijyanye n'umwuga akora.

Uyu musore ubusanzwe wize ibintu bijyanye n'ubwubatsi mu mashuri y'isumbuye' Construction', nyuma akaza kwisanga mu muziki, yatangiye kwiga kuvanga imiziki mu mwaka wa 2018, hanyuma atangira kubikora nk'umwuga mu mwaka wa 2019.

Aganira na InyaRwanda.com, yavuze icyo azakoresha izo miliyoni aramutse azitsindiye.

Ati" Ni ibintu ayo mafaranga yakora byinshi cyane, kabone nubwo wayakoramo ikintu kimwe gusa, cyaba ari ikintu kinini kandi kiremereye. Hanyuma njyewe nindamuka nyatsindiye, nzagerageza kwikenura mu tubazo tujyanye n'umwuga mbamo wo kuvanga imiziki.

Hano nshobora kuzaguramo ibikoresho bigezezweho mu kuvanga imiziki n'ibindi byinshi byazatuma mva ku rwego rumwe nkagera ku rundi mu buryo bugaragara".

Dj Kavori avuga ko azaguramo ibikoresho bigezezweho byo kuvanga imiziki


4. Dj Yolo: Umuhanga mu kuvanga imiziki uzwi ku izina rya Dj Yolo avuga ko rwose amafaranga miliyoni 18 ari ize nta kabuza.

Uyu musore umaze igihe kingana n'imyaka 9  muri uyu mwuga , avuga ko ari ibintu yiyumvagamo kuva akiri muto ariko bitewe nuko yari asanzwe n'ubundi yiga mu mashuri asanzwe, ntabwo byatumaga abasha kujya kubyiga nk'umwuga ahubwo yabyigiraga ku bandi.

Avuga ko rwose we icyizere afite ari kinshi  ati'' Kuko ndi mu irushanwa ngomba kuritsinda, ntabwo ngomba gutsindwa".

Dj Yolo avuga ko aya mafaranga bitewe nuko azaza mu byiciro bitandukanye utahita  uvuga ngo uzayakoresha iki kuko amafaranga ataziye rimwe aba agoranye guhita uvugira rimwe ngo uzayakoresha iki. Ati '' Impamvu ni uko usanga andi ajya kuza, ugasanga ayo baguhaye mbere wayakoreshejeho utundi tuntu, bityo wayateranya yose ugasanga ntabwo miliyoni 18 zigeramo kuko amwe asanga andi warayakoreshejeho.

Dj Yolo avuga ko azakoresha igikwiye ariya mafaranga

Dj Yolo ( Wicaye hagati)

5. Dj Lenzo: Uyu musore umaze igihe kitari gito mu mwuga wo kuvanga imiziki cyane ko yawutangiye mu mwaka wa 2014, avuga ko naramuka atwaye izi miliyoni azahita ashinga ihuriro ry'abavanga imiziki kugira ngo bajye bagira aho bahurira banabarizwa muri rusange mu buryo bwo guha agaciro umwuga we. 

Ikindi kandi avuga ko azahita ashora amafaranga mu mpano ye yo kuvanga imiziki akayivana ku rwego rumwe akayigeza ku rundi.

Dj Lenzo avuga ko amafaranga azakoresha mu kwagura impano ye


Ati''Gusa ariko icyo gukoramo ni ikintu kinini cyane ngomba kuzakuramo umunsi nayatsindiye, ikindi kandi agomba kuza imbere ni miliyoni 18( uwa mbere), cyangwa se wenda miliyoni 12( uwa kabiri).

Gusa na none aba basore icyo bose bahuriraho, ni uko iri rushanwa rwose ari ingenzi cyane mu kazi kabo cyane ko mbese katahabwaga agaciro gakwiye, hano benshi bavuga ko bitewe n'agaciro  ubu kahawe n'umubyeyi adashobora kugira  aho ahera abuza umwana we gukora aka kazi nk'uko mbere byahoze bimeze.

Icyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa, giteganijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali, aho kwinjira ari ibihumbi bitanu( 5000frw) hanyuma ukayanywera yose icyo ushatse yaba fanta, Mutzing cyangwa se n'ibindi ushaka byengwa n'uruganda rwa Bralirwa.

Aba Dj bose bariteguye




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135300/impumeko-yaba-djs-barimo-gukoza-imitwe-yintoki-kuri-miliyoni-18-frw-muri-mutzing-amabeats-135300.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)