Ishusho ya APR FC mu maso ya Victor Mbaoma mu gihe gito ayimazemo, intego ze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu ukomoka muri Nigeria ukinira APR FC, Victor Mboama Chukwuemeka yavuze ko iyi kipe ari ikipe nziza buri muntu wese yakwifuza gukinira.

Uyu rutahizamu wakiniye amakipe nka FC Qizilqum Zarafshon yo muri Uzbekistan, MC Algeries yo muri Algeria, Enyimba yo muri Nigeria n'izindi, tariki ya 10 Nyakanga 2023 nibwo yasinyiye APR FC amasezerano y'imyaka ibiri.

Ni rutahizamu umukino wa mbere yakinnye wari uwa gicuti aho ku giti cye yatsinze Marines FC 3.

Abakunzi ba APR FC bahise bizera ko babonye rutahizamu ugiye kujya abatsindira ibitego byinshi, nyuma byagiye byanga kugeza nubwo bamwe batangiye kuvuga ko azahombera iyi kipe.

Uko minsi yagendaga ishira ni nako na we yagendaga abizamo neza aho ubu amaze imikino 3 yikurikiranya muri shampiyona atsinda ndetse akaba yatangiye kongera kugirirwa icyizere n'abafana.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko kuba yaratangiye nabi ari ko umupira umeze habaho kumanuka no kuzamuka.

Ati "umupira w'amaguru niko bigenda, gusa ikintu cy'ingenzi ni uko iyo uri hasi ntugomba gucika intege ugomba kongera kugerageza guhaguruka na none."

Abajijwe uko abona APR FC mu gihe gito ayimazemo, yavuze ko ari ikipe nziza muri mukinnyi yakwifuza kubamo.

Ati "APR FC ni ikipe nziza, yubakitse neza ni ahantu heza kuri buri mukinnyi kuba yajyamo."

Yakomeje agira ati "mu by'ukuri ndishimye cyane kuba ndi hano, ndasaba Imana ngo ikomeze imfashe."

Yavuze ko nk'umukinnyi afite intego ze nk'umukinnyi kandi yizeye ko azazigeraho.

Ati "mfite intego zanjye nk'umukinnyi, nzagenda mfata imwe kuri imwe kandi nizera ko bizagenda neza."

Abajijwe niba yizeye kuzaba rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona, yagize ati "nk'uko nabivuze, umupira ni intambwe imwe kuri imwe, nzakomeza gukora ibyo nshoboye kandi ntange ibyo nshoboye, nzakomeza gusenga Imana ngo imfashe kuko ntari kumwe nayo ntacyo ndicyo."

Victor Mbaoma yavuze ko kandi shampiyona ikomeye kandi ari ndende ariko bazakomeza gukora cyane kandi yizeye ko bazegukana shampiyona.

Victor Mbaoma yavuze ko yizeye ko Imana nimufasha azaba rutahizamu watsinze ibitego byinshi
Yavuze ko APR FC ari ikipe nziza buri mukinnyi yakwifuza gukinira



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ishusho-ya-apr-fc-mu-maso-ya-victor-mbaoma-mu-gihe-gito-ayimazemo-intego-ze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)