Byagenze bite ngo APR FC ntiyambare umwambaro w'amateka yakinanye 1996 nk'uko yari yabitangaje? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC ivuga ko abantu batumvise neza ubutumwa yatanze kuko bavuze ko bazaba bambaye umwambaro usa n'uwo bambaye mu 1996 ni mu gihe bavuga ko atari wo uw'icyo bazagarura.

Tariki ya 26 Ukwakira 2023 nibwo APR FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yavuze ko ku mukino wa Rayon Sports waraye ubaye izakinana umwambaro w'amateka yakinanye 1996 mu mukino wa nyuma w'igikombe cya Gisirikare.

Ubwo butumwa bwagiraga buti 'Kuri Derby, ikipe izambara umwenda ufite amateka akomeye kuko wambawe kuri final ya Osma (igikombe cya Gisirikare) mu 1996 kuri Stade Amahoro.'

Abantu benshi bakibona ubu butumwa bahise bumva ko uyu mukino bazawuserukanamo umwambaro unakoze kimwe n'uyu bakinanye mu 1996.

Abantu batunguwe no kubona APR FC iserukanye imyambaro ya Jako isanzwe ikinana, icyo bakoze ni ukubusanya aho hari bambaye amakabutura y'umukara n'imipira y'umweru.

Team Manager wa APR FC, Rtd Cpt Eric Ntazinda yabwiye ISIMBI ko abantu babyumvise nabi batigeze bavuga ko uwo mwambaro ari wo bazambara kuko utanaboneka ari uwa kera cyane ahubwo bavuze ko baza bambaye ibisa n'iyo myambaro.

Ati 'Abantu banyumvise nabi, twavuze ko tuzaba twambaye nk'uko twari twambaye 1996, ntabwo twavuze ko ari imyenda imwe tuza twambaye, amabara niyo yagombaga kuba ari amwe. Iriya myenda ntabwo ikibaho twebwe icyo twashakaga kwerekana ni ikimenyetso cy'uwo munsi, wabonye ko twari twambaye hejuru umweru hasi umukara, ni cyo twavugaga nta kindi.'

Wari umukino w'umukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona ya 2023-24 aho APR FC ari nayo yari wakariye kuri Kigali Pele Stadium warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Umwambaro byari byitezwe ko baserukana
Uyu ni wo mwambaro baserukanye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byagenze-bite-ngo-apr-fc-ntiyambare-umwambaro-w-amateka-yakinanye-1996-nk-uko-yari-yabitangaje

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)