Bwiza yahishuye ko yaraye adakarabye intoki n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bwiza Emerance ni we wavuze ijambo ahagarariye abahanzi nyarwanda bahuye na Perezida Paul Kagame ku itariki 22 Ukwakira 2023 nyuma y'itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards 2023. Avuga ko abari bashinzwe gahunda ari we batoranyije ngo avuge ijambo. 

Ariko rero yari yarigeze kubona Perezida Kagame mu gihe cy'amatora yo mu 2017. Ati: 'Nigeze kumubona mu matora mu Birambo yaje i Karongi ariko yari kure cyane ntabwo nabashije kumubona neza'.

Akomeza avuga ko bwari ubwa mbere amubonye neza n'amaso ye begeranye. Ni amashusho yacaracaye cyane aho Bwiza yabwiye Perezida Kagame ko 'Twebwe abahanzi tuzaguhesha ishema'. 

Bwiza yabwiye umunyamakuru Irene Murindahabi ko akimenya ko agiye guhura na Perezida Kagame, yabuze icyo yambara. Ati: 'Nafataga imyenda nkafata indi, Manager wanjye yanzaniye imyenda ariko byari byiza, ni ibintu nakwifuriza buri muntu wese'.

Bwiza wamamaye mu ndirimbo "Ready" imaze kurebwa n'abakabakaba Miliyoni 3, avuga ko se byamushimishije kuba umukobwa we yarahuye na Perezida Kagame. Ati: 'Papa yarambwiye ngo ntewe ishema nawe'.

Bwiza avuga ko kuba ari gukora ibidasanzwe mu muziki mu gihe cy'imyaka ibiri awumazemo,'Iyo igihe kigeze Imana irabikora'. Akomeza avuga ko kuva yabaho ari ubwa mbere yari yishimye bidasanzwe. 

Avuga ko gusuhuza Perezida Kagame byamushimishije cyane ndetse ngo yatashye ku munsi ukurikiyeho yanga koga. Ati: 'Noze umunsi ukurikiyeho, izi ntoki zari zakoze ku mugisha'. Asoza avuga ko amahirwe yose afite ayakesha abafana. 

Bwiza yari mu bahanzi bahataniye igihembo cy'umuhanzi wahize abandi mu Rwanda muri Trace Award 2023. Afite umuzingo yise My Dream uriho indirimbo 14. Amaze igihe azenguruka mu bitaramo by'iserukiramuco MTN Iwacu Muzika Festival byageze mu ntara 4 z'igihugu.

Bwiza, Olivier Laouchez nyiri Trace na Rema

Ijoro asuhuzamo Perezida Kagame ntabwo yikojeje amazi kubera "Umugisha" yakuye mu biganza bye

Bwiza yarotoye inzozi asuhuza Perezida Kagame, ni bwo yari agize ibyishimo mu buzima bwe kuva yavuka

Bwiza yijeje Perezida Kagame ko abahanzi bazahagararira neza u Rwanda bakaruhesha ishema i mahanga

Ish Kevin yagize amahirwe yo guhura na Perezida Kagame

Abahanzi nyarwanda bari kugenda berekana ko umuziki ari umwuga ukwiriye kubahwa

Kivumbi King yahuye na Perezida Kagame


Bwiza ari kugenda asohora amashusho y'indirimbo zigize Album ye

INKURU WASOMA: Perezida Kagame yahawe igikombe yakira abitabiriye Trace Awards-AMAFOTO 150

REBA HANO NO BODY YA BWIZA NA DOUBLE JAY


REBA "READY" YATUMYE BWIZA YAMAMARA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135935/bwiza-yahishuye-ko-yaraye-adakarabye-intoki-nyuma-yo-gusuhuza-perezida-kagame-135935.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)