Arashu na bazina we Gishwekwa! Rutahizamu Olivier Giroud yaraye abuze igitego bituma ajya mu izamu kurinda icyo bari batsinze (AMAFOTO) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Arashu na bazina we Gishwekwa! Rutahizamu Olivier Giroud yaraye abuze igitego bituma ajya mu izamu kurinda icyo bari batsinze.

Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe ya Ac Milan yatsindaga Genoa igitego kimwe ku busa.

Uyu mukino waranzwe n'udushya aho abazamu b'amakipe bombi bahawe amakarita atukura.

Ku ruhande rwa Genoa umuzamu Josep Martinez yahawe umutuku ku munota wa 90+3 mu gihe MIKE MAIGNAN wa Milan we yayiriye ku munota wa 90+8.

Maignan acyivamo, rutahizamu Olivier Giroud ni we wahise umusimbura mu izamu aho yavuyemo abakinnyi bagenzi be bamwirahira.

Giroud yacunguye Milan aho yarinze izamu kugeza umukino urangiye batishyuwe igitego cyari cyatsinzwe na Christian Pulisic.

Nyuma y'umukino, Olivier Giroud yabwiye Sky Sports Italy a ko bwari ubwa mbere agiye mu izamu.

AMAFOTO

Soccer Football â€" Serie A â€" Genoa v AC Milan â€" Stadio Comunale Luigi Ferraris, Genoa, Italy â€" October 7, 2023 AC Milan's Olivier Giroud makes a save REUTERS/Daniele Mascolo



Source : https://yegob.rw/arashu-na-bazina-we-gishwekwa-rutahizamu-olivier-giroud-yaraye-abuze-igitego-bituma-ajya-mu-izamu-kurinda-icyo-bari-batsinze-amafoto/?utm_source=rss=rss=arashu-na-bazina-we-gishwekwa-rutahizamu-olivier-giroud-yaraye-abuze-igitego-bituma-ajya-mu-izamu-kurinda-icyo-bari-batsinze-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)