'Apotre Yongwe' yatawe muri yombi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye InyaRwanda ko 'Apôtre Yongwe' yafunzwe kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukwakira 2023, aho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ku Kimihurura mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yoherezwe mu bushinjacyaha mu gihe cyagenwe n'itegeko.

Igihano giteganyijwe kuri iki cyaha kigaragara mu ngingo y'174, y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, aho ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w'undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw'uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Aramutse abihamijwe n'Urukiko iki cyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, yahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3,000,000 Frw), atarenze miliyoni eshanu.

RIB yibukije abantu ko bagomba kumenya icyo amategeko ateganya mu kazi kabo ka buri munsi bakora.

Ivuga kandi ko 'kubahiriza amategeko nibwo buryo bwiza burinda buri muntu wese gukora ibyo akora atekanye, atagirana ibibazo n'amategeko'. 

Pasiteri Harerimana Joseph 'Apotre Yongwe' niwe washinze Televiziyo Yongwe, kandi azwi cyane mu biganiro yagiye agirira kuri shene zitandukanye za Youtube.

 

Apôtre Yongwe' yatawe muri yombi kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukwakira 2023



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134976/apotre-yongwe-yatawe-muri-yombi-134976.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)