Abayobora ya mitwe yitwara gisirikari muri Kongo, iyi yibumbiye mu cyiswe ' Wazalendo', baramaranye, bashinjanya ubugambanyi mu ntambara barwana na M23 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro 'Imvo n'Imvano' cya BBC cyo kuri uyu wa 07/10/2023, uwitwa Jules Mulumba wa CMC yateranye amagambo na Museveni Sendugu wa PARECO, buri wese arega undi kwiyoberanya no gukorera umwanzi.

Mu rurimi rusa n'ikinyarwanda, ariko bo bita' IGIHUTU', Sendugu Museveni yareze mugenzi we guha icyanzu abarwanyi ba M23 ngo batere Pareco, mu gihe Jules Mulumba yashinje Sendugu kuba ahubwo ari we ugikorera M23, yahozemo atarajya muri Pareco.

Abaturage bo muri Teritwari za Rutshuru na Masisi nabo bahawe ijambo, bagaragaza ko abo biyita' Abatabazi' ahubwo ari udutsiko duhohotera rubanda, tubica, dusambanya abagore ku ngufu, tukanabasahurira imitungo.

Magingo aya haravugwa imirwano yubuye hagati ya M23 n 'igisirikari cya Leta, FARDC, kibifashijwemo n'iyo mitwe ya 'Wazalendo'.

Abaturage bumvikanye kuri BBC barashimangira ibivugwa n'abasesenguzi, bose bemeza ko amacakubiri, inda nini n'ubunyamwuga buke, biri mu bituma uruhande rwa Leta ya Kongo rukomeza kunanirwa urugamba.

The post Abayobora ya mitwe yitwara gisirikari muri Kongo, iyi yibumbiye mu cyiswe ' Wazalendo', baramaranye, bashinjanya ubugambanyi mu ntambara barwana na M23 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abayobora-ya-mitwe-yitwara-gisirikari-muri-kongo-iyi-yibumbiye-mu-cyiswe-wazalendo-baramaranye-bashinjanya-ubugambanyi-mu-ntambara-barwana-na-m23/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abayobora-ya-mitwe-yitwara-gisirikari-muri-kongo-iyi-yibumbiye-mu-cyiswe-wazalendo-baramaranye-bashinjanya-ubugambanyi-mu-ntambara-barwana-na-m23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)