Abarimo Doctall Kingsley na Josh2Funny bizihi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"The Comedy Show Upcoming Diaspora" ni igitaramo Japhet Mazimpaka yateguye nyuma y'ikindi gito yise 'Stupid Experience' yakoze wenyine cyakurikiwe n'ibindi yakoreye hirya no hino muri kaminuza zo mu Rwanda bigamije gufasha abanyarwenya bakiri bato.

Kuya 29 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali ni bwo habaye igitaramo cy'abanyarwenya biganjemo abanyamahanga, bafatanya n'abanyarwanda kwishima no gusetsa benshi bitabiriye.

Ni igitaramo cyatangijwe n'abanyarwenya batatu bavuye muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare aho Japhet aherutse gukorera igitaramo kiri muri bitatu yakoreye muri Kaminuza zitandukanye.

Sundiata, umunyarwenya waturutse muri Uganda wari utegerejwe na benshi, yishimiye gutaramira bwa mbere mu Rwanda atangaza ko byari mu nzozi ze kwagura urwenya rwe.


Umunyarwenya Sundiata yatangiye urwenya muri 2020

Yagize ati 'Nageze i Kigali sinabona abazunguzayi nk'abo mbona Kampala hari hatuje cyane ibaze ko numvaga umugabo washwanye n'umugore we i Kanombe kandi ndi Kicukiro, muratangaje cyane."

Yakurikiwe n'umunyarwenya Kamirindi Joshua wagarutse ku dushya twaranze ibirori bya Trace Awards, yigana uburyo abagize Kigali Boss Babies bavuze icyongereza.


Joshua umunyarwenya w'umunyarwanda umenyerewe muri uyu mwuga yatanze ibyishimo

Babou Joe umwe mu banyarwenya bakunzwe na benshi nawe yanyuze imitima y'abafana be. Babou yagarutse ku bakora ibiganiro kuri YouTube, n'uburyo bahora bafite ibitekerezo kuri buri kintu cyose cyabaye mu Rwanda abishingiraho asetsa abantu.


Babou yasereje abakobwa ko bagabanyije ingendo zo gusura abahungu bitewe n'inkuru ya Kazungu yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ashinjwa kwica abakobwa bamusuraga muri Ghetto.

Iki gitaramo cyakomeje kuryoshywa na Phronesis. Uyu munyarwenya waturutse muri Kenya yasekeje abitabiriye ashimira ibikorwaremezo byo mu Rwanda. Ati: "Mu Rwanda mufite imihanda myiza ni ukuri! iwacu uba uri mu modoka utwaye ukajya kumva ukumva shene ya radiyo irahindutse kubera imihanda mibi."


Phronesis ukomoka muri Kenya yavuye ku rubyiniro benshi batabyifuza

Micheal Sengazi umwe mu banyarwenya bamaze kubaka izina mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda n'u Burundi yitabiriye iki gitaramo cyari ku rwego mpuzamahanga. Uyu munyarwenya waserutse ku rubyiniro yambaye Made in Rwanda, yashimishije benshi.


Michael Sengazi umunyarwenya ukomoka ku mubyeyi w'umunyarwanda n'umurundi yatembagaje abitabiriye

MCA Tricky umunyarwenya waturutse mu Kenya yakiriwe ku rubyiniro avuga ko kuba umunyakenya bitamubuza kuba i Nyamirambo iyo yaje mu mujyi wa Kigali. Yasekeje abantu agira ati 'Buriya abakene tuzi kubaho. Iyo ugeze i Kigali ujya kuba i Nyamirambo, niho ubasha kugura umwenda wa caguwa utagukwiye ukajya kuwugabanyisha, gusa ikibazo kibaho ni uko umufuka usanga wimukiye mu mugongo."


MCA Tricky ku rubyiniro yatembagaje abantu

Josh4Funny umunyarwenya w'umunyanijeriya ukomoka mu bwoko bwa 'Igbo' bukunda gucuruza cyane, yatembagaje benshi asobanura uburyo bakunda amafaranga ku buryo bayatakaza ku bifite agaciro gusa.

Yagize ati 'Buriya twanakugurisha amabuye kandi ukayagura, dukunda amafranga kandi ntitujya tuyatakaza ku bintu bidafite agaciro". 

Uyu munyarwenya Josh4Funny yashimiye Japhet watumye ahura n'abanyarwanda ku nshuro ya mbere ndetse amushimira ku ntego agezeho zo gutegura igitaramo kiri ku rwego nk'uru.


Josh4Funny yakoze ku mitima ya benshi buzura ibyishimo

Japhet Mazimpaka akaba na nyiri igitaramo wamenyekanye muri Bigomba Guhinduka, yagarutse ku ngendo yakoreye mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Nigeria na Kenya.

Uyu musore umaze gutera intambwe yo gutegura ibitaramo bizamura n'impano z'abakiri bato mu mwuga w'urwenya, yashimiye benshi bitabiriye bakaza kumushyigikira no kwakira abanyarwenya bagenzi be by'umwihariko abaturutse hanze y'u Rwanda.


Mazimpaka Japhet ageze ku rwego rwiza mu gutegura ibitaramo

Yasekeje benshi ubwo yagarukaga ku myitwarire y'abantu bakomoka muri Nigeria n'uburyo bakunda urwenya bidasanzwe. Ati 'Nigeria bakunda Comedy ku buryo bakwakira nk'icyamamare aho waba uvuye hose bagukomera amashyi bakwishimiye"

Doctall Kingsaly umunyarwenya wamenyekanye ku ijambo 'This life no balance', yasoje igitaramo mu bitwenge byinshi ku bitabiriye.


"This life no balance" ijambo ryatumye ahinduka ikimenyabose yarisubiyemo kenshi asetsa abantu

Uyu musore ukomoka muri Nigeria yasekeje abantu ashingiye ku nkuru y'abakobwa banga abasore bakishakira gukunda abagabo bubatse. Yanagarutse ku muco uranga abari baho, abiteramo urwenya.

Yagize ati 'Muratangaje! Nakunze ukuntu abagore n'abakobwa bo mu Rwanda biyubaha, uramusuhuza akagusubiza, ibaze ko bagira amazina atatu! Nitwa Jennifer, inshuti zanjye zinyita Jenny, ariko ushatse wanyita Precious. This Life no Balance!".


U Rwanda rumaze gutera intambwe mu kugira imikoranire n'abanyamahanga


Ku ikubitiro abanyarwenya batatu bakizamuka bahawe rugari bagaragaza impano zabo


Umunyarwenya Japhet yashimiwe intambwe agezeho yo kuzamura impano za benshi no gushimisha abanyarwanda


Nubwo Muyoboke Alex atasetse ariko abanyarwenya bizihiye imbaga yitabiriye


Ibishimo birahenda ni ko King James yaririmbye! Benshi bishyuye ayabo bajya kwishima binyuze mu rwenya


Abanyamakuru n'abahanzi ntibatanzwe, bari babukereye mu gitaramo cy'urwenya


Abanyarwenya batanze ibyishimo bitazibagirana mu mujyi wa Kigali


The Comedy Show Upcoming Diaspora yasize amateka ku banyarwanda

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI YAFATIWE MURI "THE COMEDY SHOW UPCOMING DIASPORA"

PHOTOGRAPHER: RWIGEMA Freddy



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135963/doctall-kingsley-na-josh2funny-bizihiye-abanya-kigali-mu-gitaramo-cya-japhet-mazimpaka-ama-135963.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)