No title

webrwanda
0

17:41" Amakipe yombi asubiye mu Rwambariro akaba agiye guhindura imyenda, bakagaruka umukino utangira

Amateka avuga iki kuri aya makipe?

Ni inshuro ya 24 aya makipe agiye guhura muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda. Mu nshuro 23 ziheruka, APR FC yatsinze 17, banganya inshuro 4, Musanze FC itsinda ebyiri.

Habimana Sosthene Lumumba, aheruka guhura na APR FC ari umutoza wa Musanze FC mu 2017 ubwo banganyije igitego 1-1 i Nyamirambo 

Inshuro ya mbere Musanze FC itsinda APR FC, byari tariki 28 Mutarama 2015, naho ubwo iheruka kuyitsinda, byari tariki 16 Gashyantare 2022 nabwo Musanze FC ikaba yari yakiriye.

Musanze FC ntabwo irabasha gutsindira APR FC i Kigali, cyereka bibaye kuri iyi nshuro. Umukino APR FC iheruka kwakiramo Musanze FC yayitsinze ibitego 2-1, mu gihe umukino uheruka guhuza aya makipe, Musanze FC yatsinzwe na APR FC ibitego 3-0.

17:15" Amakipe aje kwishyushya, ndetse n'abasifuzi bageze mu kibuga

APR FC nyuma yo gusezererwa mu mikino ya CAF Champions League igarutse mu kibuga mu mukino wa shampiyona w'icyirarane cy'umunsi wa kane aho bakiriye Musanze FC iyoboye urutonde rwa shampiyona. Ni umukino ugiye kubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium kuva ku isaha ya Saa 18:00 PM.

Ukwezi n'igice birirenze Musanze FC iri ku mwanya wa mbere, aho kuri ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 10. Mu gihe APR FC yatsinda uyu mukino yanganya amanota na Musanze FC ariko bikayisaba gutsinda ibitego biri hejuru ya 3.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135151/live-apr-fc-yakiriye-musanze-fc-mu-mukino-wo-kwishyuza-umwanya-wa-mbere-amafoto-135151.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)