Yvan Muziki yatangije Label - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Atangaje ibi nyuma yo gusohora indirimbo yasubiyemo yitwa "Ngwino Mana" yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Bob Pro n'aho amashusho yakozwe na AyoMerci.

Yabwiye InyaRwanda ko yashinze iyi Label kandi irimo n'abandi bahanzi azatangaza mu gihe kiri imbere. 

Ati "Muziki Entertainment ni 'Label' yanjye n'ubwo ntarayimurika ku mugaragaro kubijyanye n'abo dukorana, uwemerewe kuyigaragaramo ni njyewe gusa uretse ko hari abandi tuzabagaragariza vuba ariko muri aka kanya byaba byivuze muvuze njyewe njyenyine kuko ninjye uri kugaragara."

Iyi ndirimbo 'Ngwino Mama' yasohoye yanditswe na Nyiringango Gilbert, irazwi cyane mu myaka yo hambere kuko yakunze kwifashishwa cyane n'Abanyarwanda bari mu buhunzi bitegura gutaha mu Rwanda.

Ni indirimbo umubyeyi yaririmbiraga umwana we amwifuriza kuzabona u Rwanda, ibyiza by'u Rwanda, kuzataha iwabo.

Muri iki gihe iyi ndirimbo inifashishwa n'abanyarwanda bari imahanga, bakumbuye u Rwanda, bakeneye kubona ibyiza by'Igihugu cy'abo, ibakora ku mutima n'izindi.

Yvan Muziki akomeza ati 'N'ubu ndabizi ko hari Abanyarwanda benshi batuye imahanga bifuzaga kongera kuyumva, bifuzaga kongera kuyitaramiraho nk'uko bayitaramiragaho cyane. Mu butumwa burambuye ni uko iyi ndirimbo ifite amateka meza cyane."

Hari abavuga ko iyi ndirimbo yaririmbwe bwa mbere n'umuhanzi Minani Rwema witabye Imana wari Umuyobozi w'Itorero Indahemuka, yaririmbagamo. Minani yabonye izuba mu 1975, avukira mu Gatumba mu gihugu cy'u Burundi,

Yvan Muziki avuga ko gusubiramo iyi ndirimbo byari mu rwego rwo kongera kuyiha ubuzima no kuyikumbuza abantu.

Uyu muhanzi azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Urugo ruhire' yakoranye na Marina, 'Feeling', 'Itireti', 'Yuda', 'I'm in love', 'Ihora ihagaze' n'izindi.

Uyu muhanzi aherutse gutangaza ari gukora kuri album iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi bo mu Rwanda n'abo mu mahanga.

Ati "Ndi gukora album iriho abahanzi batandukanye bo mu gihugu n'aho hanze y'igihugu, kandi iyi album nshobora kuzayimurika umwaka utaha."

Kuri iyi album amaze gusohora indirimbo eshatu zirimo 'Nyash' yakoranye na Dj Pius, 'Urugo ruhire' yakoranye na Marina na 'Mtima'. Ati "Ubwo izindi zisigaye ni izo tukiri gukora muri studio ndetse n'abandi turi gufatanya."

Izi ndirimbo 'Mtima' ndetse na 'Urugo ruhire' zari kuri EP (Extended Play), akaba avuga ko yahisemo kuzishyira nazo kuri iyi album ye ya kabiri. 

Yvan Muziki yatangaje ko yashinze Label yise 'Muziki Entertainment'


Muziki avuga ko iyi ndirimbo izaba irimo n'abandi bahanzi azafasha mu muziki


Yvan Muziki yavuze ko yatangije iyi Label mu rwego rwo guha umurongo ibihangano bye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NGWINO MAMA' YA YVAN MUZIKI

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134550/yvan-muziki-yatangije-label-134550.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)