Yarwaye afite ibiro 120 apfa asigaranye ibitagera kuri 30! Nyiramana wo muri Seburikoko yashyinguwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi nibwo Nyakubyara Chantal wamenyekanye nka Nyiramana muri filime y'uruhererekane ya Seburikoko yashyinguwe.

Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize nibwo Nyiramana yitabye Imana azize uburwayi.

Mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma, bamwe mu batanze ubuhamya bagarageje ko yari amaze igihe arwaye ariko akaba ataritaweho, yatereranywe.

Mu minsi ya mbere ye y'uburwayi, Nyiramana yagiye kwa muganga ariko babura indwara, gusa ngo nta maraso yari afite biba ngombwa ko bamuha andi.

Siperansiya bakinana muri Seburikoko, yavuze ko agifatwa bari kumwe anamubwira kujya kwa muganga undi aranga.

Ati "Turi kuri Rafiki namubonye yacitse intege, yakurira urubyiniro akitura hasi, nibwo namubwiye kujya kwa muganga ariko aranga, twongeye guhura mbona yarashizemo cyane, yarananutse."

Umuyobozi wa Zacu Entertainment itegura ikanatunganya Seburikoko, yavuze ko babuze umukinnyi w'ingenzi kandi wakundaga abantu ariko yishimira ko byibuze abasigiye umukinnyi kuko umwana we yabyaye ubu akina muri Seburiko.

Ati "Ubu turavuga Nyiramana twishimye. Ndetse yanatubyariye umukinnyi. Uyu Teta mureba yamubyariye muri Seburikoko (...) Icyo nakwizeza abana asize ni uko umuryango mugari wa Sinema Nyarwanda utazabatererana."

Umuvandimwe wa Nyiramana, Egidia yashimiye cyane Niyitegeka Gratien benshi bazi nka Seburikoko cyangwa Papa Sava kuko yamubaye hafi cyane kuva yatangira umwuga wa filime ndetse no mu burwayi bwe. Yavuze ko indwara yamuzahaje aho yarwaye afite ibiro 120 ariko akaba yaritabye Imana nta na 30 asigaranye.

Nyakubyara Chatal akaba asize abana 2, Shaffy ndetse na Teta wamaze kwinjira umwuga wo gukina filime.

Nyuma yo kumusezeraho, Nyiramana wari ufite imyaka 37 yashyinguwe mu irimbi rya Nyamirambo.

Nyiramana yashyinguwe



Source : http://isimbi.rw/sinema/article/yarwaye-afite-ibiro-120-apfa-asigaranye-ibitagera-kuri-30-nyiramana-wo-muri-seburikoko-yashyinguwe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)