Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports waje yambaye umwambaro wa APR FC ku kibuga yahawe inkwenene #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rukundo Patrick usanzwe ari umuyobozi w'Akanama Nkemurampaka ka Rayon Sports, yahawe inkwenene n'abakunzi b'iyi kipe nyuma yo kujya ku mukino wa APR FC na Pyramids FC yo mu Misiri yambaye umwambaro w'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu.

Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023, APR FC yari yakiriye ndetse iza no kunganya 0-0 na Pyramids FC mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Uretse iyi nkuru indi nkuru yaraye ivuzwe cyane ni umuyobozi w'Akanama Nkemurampaka ka Rayon Sports, Rukundo Patrick waje wambaye umwambaro wa APR FC aje kuyishyigikira mu mikino Nyafurika.

Ni ibintu bitavuzweho rumwe aho benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bavuze ko yakoze ishyano kwambara umwenda wa mukeba akajya no kuyishyigikira ku ka rubanda, ndetse ko yari kuyishyigikira bitamusabye kwambara umwenda wabo.

Mu butumwa bwa WhatsApp yasangije abarayon, Patrick yavuze ko yabikoze mu rwego rwo gushyigikira APR FC iri mu mikino Nyafurika, kwambara umwambaro wayo kandi akaba ari igitekerezo cye.

Ati 'Mwiriwe neza, iyo foto mwabonye ni iyanjye, uyu munsi nagiye gushyigikira ikipe ya APR FC yakinnye na Pyramids mpitamo kuyishyigikira nambaye umwenda wayo… Icyo ni igitekerezo cyanjye bwite kandi numva kitambangamiye. Niba hari uwo ifoto yababaje musabye imbabazi. Ndi umufana wa Rayon Sports kandi nta n'uwabimbuza.'

Munyakazi Sadate we wahoze ayobora Rayon Sports, yabifashe nk'inda nini aho abinyujije kuri Twitter, yavuze ko inda nini ikwiye kwimwa amayira.

Ati 'Tuyime amayira! Tuyime amayira! Iduteranya n'inshuti ukaba umugaragu wayo. Nsuhuje perezida wa Nkemurampaka w'Umuryango wa wa Rayon Sports bwana Rukundo Patrick.'

Muri ubu butumwa nibwo bake mu bamukurikira bamubwiye ko nta nka yaciye amabere ariko abandi bo baha inkwenene Patrick ndetse banamusaba kwegura cyangwa akirukanwa.

Tuyime amayira!
Tuyime amayira!
Iduteranya n'inshuti ukaba umugaragu wayo.
Nshuhuje Perezida wa Nkemurampaka w'Umuryango wa @rayon_sports Bwana #RUKUNDOPATRICK pic.twitter.com/03Kbw77uMj

â€" Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) September 17, 2023

Ntamwanya woguha uwomuhora muhanganye sha ubundi ashyigukira ikipe ikoresha imisoro yacu gute ajye ashyigukira amavubi naho igikona wapi

â€" Davidhakiza Hakiza (@DavidhakizaHak1) September 17, 2023

Rero nabe umugabo yegure cg tumweguze nashatse ahantu yambaye umwenda wa rayon nahabuze uhabona ahampe ese harahandi mwabwira kumakipe yamacyeba ese impanuro yatangaga munzove zari izi yewe akabi gasekwa nkakeza ikizira cyakandagiye ahera abatinganyi none ndeber

â€" Murego Philemon (@PhilemonMurego) September 17, 2023

Yagaragaje aho ari yigumireyo kujya gushigikira ntawe ibyanze kuko natwe twagiyeyo ark twambaye imyenda ya murera nizereko turabona ubwegurebwe

â€" Habinshuti Damascene (@HabinshutiDama2) September 17, 2023

Icyobita kuba ikirumira habiri namesekamwe turamubonye ntatubonye.

â€" Gaza Honore250 (@GazaHonore250) September 17, 2023

Kuri njye singombwa ko #rukundoPatrick atemerwaho itaka ko yambaye jersey ya Mukeba wa @rayon_sports arko no kuri #RukundoPatrick ntibyari bikwiye ko ajya gushyigikira @aprfcofficial yambaye Jersey yayo nkuri muri Staff eg:support ya #RDF ntibiyisaba kwambara uniform ya Mozambike

â€" Vivance:#Team PK (@VKajyibwami) September 18, 2023

toka shitani toka.. kwa jina la Yesu... nzasubira ku kibuga ari uko uyu mugambanyi yavuye mu nshingano muri Murera!! ni ukubabona bagenda mu mapantalo tukagira ngo ni abagabo. #SayNoToIbikona n'abambari babyo

â€" 🇷🇼🇪🇹 (@Fluocaril2) September 17, 2023

Niba yambaye umupira wa APR Ari umurayon rwose ndamugaye ahubwo yegure. Ntarukundo rwa mukeba nka equipe burya niyo Yaba amavubi adatsinda nafana equipe itsinda. Mutandukanye politique na Ruhago rero

â€" ruskevo (@ruskevo3) September 17, 2023

Rwose ibi ni ugukabya, ku isi hose nta mu rival wambara ibirango bya mugenzi we! Rero kereka niba ari football nyarwanda!??

â€" Shyirambere Ernesto che (@CheShyirambere) September 17, 2023

Gushyigikirana ni sawa ariko tuvugishije ukuri umuyobozi muri rayon yambaye APR ntibyarigera bibaho kabisa ! Nzaba numva ariko ibi yakoze n'amahano ari umufana usanzwe we nabyumva ariko umuntu wo mubuyobozi!!!

â€" Ninkabandi Juvenal (@ninkabandi) September 17, 2023

very sad ,,,,,, nagende nagende

â€" Gahima wi bwami (@gashokero) September 17, 2023

Uwububa abonwa Nuh agaze

â€" Ndagijimana Eddy (@Ndagiji87251487) September 17, 2023

Twebwenkaba fans ba rayon 💙 baba mumahanga turasaba uwo mugabo kwegura kuko yadusebeje cyanee 😠🤔

â€" Jallas Øfficial (@jallasOfficial1) September 17, 2023

Yewee yewee inda izarikora cyakoze uyu yaba umugambanyi pe nizereko perezida wa rayon abonye abo akorana nabo ko nakiza nakimwe bageza ku kipe ahubwo ko bayigambanira ibi nibikwerekako bamwe mubayobozi bayobora umupira nabyo bazi arukugendera mukigare

â€" [email protected] (@mukanwakihene) September 17, 2023

Harigihe umuntu avuga ukabona level ye y'imyumvire ko iciriritse.

â€" Ganza (@ganzawibuganza) September 17, 2023

Nyamara Rayon yarinjiriwe pe😭😭ibaze umuyobozi mu ikipe agakora nkibi😭ubu kandi ntago baarara bamukuyeho

â€" Tora Kagame 2024✊🇱🇺 (@HarrisKigali) September 17, 2023

Kabaye #RukundoPatrick mu gikona se?? 😢😢 No way

â€" M Rene (@MunyakayanzaRen) September 17, 2023

Mubyukuri tutabeshye abafana n'abandi turashyigikirana ariko kwambara umwambaro wa mukeba Kandi uri muri team staff byo ni agahebuzo kuko nubwo dushakira ineza igihugu cyacu ariko burya ikipe dufana ni amavubi.

â€" a.nkurunziza (@ankurunziza1) September 17, 2023

Bibaye byiza yahita yegura
Cg akirukanywa kandi abafana twese tukabimenya ibi ni agasuzuru agumeyo . Umuyobozi nkuyu ntago tumucyeneye

â€" D'amour barista Rw (@BaristaDamour) September 17, 2023

Ese Uwayezu Jean Fidel president wa gasenyi ni iki? Rtd se babyita abakozi ba skol cg ni ingabo za APR? Mugabanye urwango rubarimo nta nka yaciye amabere. 🤍🖤

â€" Bajeneza Elie (@BajenezaElie) September 17, 2023

Yigumireyo

â€" Ndagijimana Eddy (@Ndagiji87251487) September 17, 2023

Abababaye biyahure🤣

â€" Dado Gasana (@gasana_dad70203) September 17, 2023

Nakwemeraga aliko hano ugaragaje poor thinking. Ndi umu APR cyane aliko ejobundi muri kwakira nzabajya inyuma kuko Rayon izaba ihagarariye u Rwanda. Rero icyo ukoze ni extremisme mururimi rw'amahanga. Uwo muvandimwe yakoze gushyigikira ikipe ihagarariye igihugu mw'irushanwa.

â€" Bernardin Magnus (@bbmagnus2011) September 17, 2023

@SadateMunyakazi tuza ntagikuba cyacitse rwose muzanye ibyo kumuvyaha ngo nuko yambaye umwambaro wa @aprfcofficial mwaba mutangiye kuzana amacakubiri muri football nyarwanda kuko ntampamvu yo kwamagana hagati ya Apr fc na rayon, nimb ekipe iserukiye igihugu igomb gushyigikirwa

â€" UMUKORERABUSHAKE (@PatriotismT) September 17, 2023

Ariko Sadate rwose!!! Nonese ubu abanyamupira natwe tuzareke kuza gufatanya naba Rayons le24 na le 30? Umupira si intambara keretse niba hari ibindi ntazi muvuga? Si ubwambere abafana ba Rayons cg Aba Apr bahurije hamwe imbaraga z'imifanire. Amafoto yo haboneka menshi.

â€" Jules Rutaremara (@JulesRutaremara) September 17, 2023

Niko biza ngo ni mararia! Ubwo nimb yashyigikiye ekipe ihagarariye igihugu mukaba mutangiye kumwamagana haricyo bishatse kuvuga!
Ubwose Koko waba ukunda Urwanda ekipe yaserukira igihugu ugashyigikira abo bahanganye?? Njye ndumv umuvandimw ataciye Ink amabere kbx

â€" UMUKORERABUSHAKE (@PatriotismT) September 17, 2023

Uyu babyuke bamwirukana ntamu Rayon wambaye umwanda wa mukeba kirazira kikazirirwa ntibibaho mugitondo abyuke yegura nategura bamweguze ntasoni umweru numukara mubururu koko

â€" Theos (@brunotheo6) September 17, 2023



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwe-mu-bayobozi-wa-rayon-sports-waje-yambaye-umwambaro-wa-apr-fc-ku-kibuga-yahawe-inkwenene

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)