U Rwanda rwahawe kwakira Imikino Olempike ya 2024 muri Table Tennis #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda rwatoranyijwe nk'igihugu kizakira amajonjora yo gushaka itike y'Imikino Olempike ya 2024 ku Mugabane wa Afurika muri Table Tennis, azaba muri Gicurasi umwaka utaha ubwo ruzaba rwakiriye Africa Cup mu bakina ari umwe.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nteko rusange ya buri mwaka, yahuriranye na Shampiyona Nyafurika ya ITTF iri kubera muri Tunisia ku nshuro yayo ya 26.

Tunisia yari yatanze ubusabe bwo kwakira Africa Cup ya 2024 izaberamo amajonjora yo gushaka itike y'Imikino Olempike izabera i Paris mu mwaka utaha, ariko yahisemo guharira u Rwanda.

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwakira irushanwa rikomeye rya Table Tennis aho rizahuza abakinnyi bakomeye muri Afurika.

Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Umukino wa Table Tennis muri Afurika (ATTF), Khaled El-Salhy, yavuze ko uburyo abitabiriye inteko rusange bashyigikiye u Rwanda bigaragaza icyizere bafitiye Ishyirahamwe ry'uyu mukino mu Rwanda (RTTF).

Ati 'Nta gushidikanya ko u Rwanda ari rimwe mu mashyirahamwe akora cyane mu karere no muri Afurika, muri gahunda nyinshi z'iterambere bijyanye no kwakira abakinnyi bakomeye muri Afurika kandi byagaragajwe n'abitabiriye inama.'

Yakomeje agira ati 'Twese tuzi igisobanuro cy'amajonjora yo gushaka itike y'Imikino Olempike, kandi Africa Cup ni rimwe mu marushanwa yacu ya buri mwaka akomeye aho abakinnyi beza muri Afurika bahanganira.'

John Birungi uyobora Ishyirahamwe rya Table Tennis mu Rwanda (RTTF), yavuze ko icyizere bagiriwe cyaturutse ku buryo iri Shyirahamwe ryazamuye urwego mu myaka itanu ishize.

Ati 'Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda ruzakira irushanwa ryo ku mugabane muri Table Tennis. Ikirenzeho ni uburyo iri rushanwa rizatanga itike yo kwitabira Imikino Olempike.'

Yakomeje agira ati 'Bisobanuye byinshi kuri Federasiyo n'igihugu. Tugiye kubona abakinnyi beza ku mugabane kandi ikipe yacu izitabira na yo ihanganiye itike.'

Ku bijyanye n'imyiteguro y'irushanwa, Birungi yavuze ko bagiye gufatanya na Minisiteri ya Siporo na Rwanda Convention Bureau (RCB) ku buryo rizagenda neza.

Yongeyeho ati 'Hagati ya none na Gicurasi 2024 ubwo iri rushanwa rizaba, turateganya gukora ingando nyinshi zo gufasha ikipe y'igihugu yacu kwitegura neza.'

Bamwe mu Banyarwanda byitezwe ko bazakina iri rushanwa barimo abari muri Tunisia ndetse n'abaheruka kwitabira 'Chinese Ambassador's Cup 2023' yabereye i Kigali.

John Birungi, perezida wa RTTF yitabiriye inteko rusange ya ATTF, u Rwanda rwaherewemo kuzakira Africa Cup izatanga itike y'Imikino Olempike ya Paris 2024



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwahawe-kwakira-imikino-olempike-ya-2024-muri-table-tennis

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)