Aba Djs 5 barakoza imitwe yintoki kuri Miliy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni irushanwa ryabereye mu nyubako ndende ya Kigali City Tower ahasanzwe habera ibitaramo, kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2023. 

Umuhango wo guhatana wari uryoheye amatwi ku bakunda imiziki yo mu mpande z'Isi mu njyana zitandukanye zaraye zicuranzwe. 

Abari bahatanye babanje guhabwa iminota 20 yo kwiyerekana mu buryo bwo gucuranga imiziki no kwerekana ubuhanga n'udukoryo buri wese yibitseho'Scratch'. Ariko rero igihe cyaje kuba gito ya minota ikubitwa ishoka ishyirwa kuri 10'.

Buri mu Dj  yabaga afite uwo bahatanye. Ni irushanwa ryahaye rugari abasoma kuri Mutzig, Fanta n'ibindi binyobwa byengwa na Bralirwa. 

Ndetse uwinjiraga wese yishyuye itike cyangwa se afite ubutumire yahabwaga udupapuro yerekana bakamuha ibyo ashoboye kunywa. Ucishije amaso ku bitabiriye  umubare munini ni urubyiruko .

Abari bahatanye ni Dj Illest wahatanye na Dj Montag. Aba bose nta numwe wabashije gukomeza muri batanu.

Dj Noodlot yahatanye na Dj Lenzo. Aba nibo bapfundikiye irushanwa ndetse Dj Lenzo yabaye uwa mbere naho Dj Noodlot aba uwa gatanu. 

Mu kiganiro cyihariye yahaye InyaRwanda nyuma yo gukomeza muri batanu yavuze ko yahuye n'uruva gusenya aho bamuhuje na Dj Lenzo umaze imyaka 9 akina n'ibyuma byo kuvanga imiziki kandi akaba ari umwe mu bavanga imiziki b'abahanga u Rwanda rufite. 

Yashimiye Imana kuba yabashije gukomeza muri batanu bazatorwamo 3 bazahembwa, babiri batahe amara amasa.

Dj Bhura yahatanye na Dj Kayg, aba bose batashye bimyiza imoso

Dj Kavori wari ufite abavanga imiziki benshi baje kumushyigikira yahatanye na Dj Dallas waje yambaye ikanzu iriho amazina ye yabikabirije mbese ubona ko yari yateguye muri za mvugo z'iyi minsi. Aba bose bakome dore ko Dj Kavori yabaye uwa kane naho Dj Dallas aba uwa Gatatu. 

Icyiciro cyabo cyaranzwe n'urusaku rwuzuyemo gufana cyane ndetse wagirango ni ya mikino ihuza abantu baterana amakofi kuko Dj Kavori yagezaga hagati agafata indangururamajwi agashyushya abafana ubona ko ibyo akora abizi neza adashakisha.

Dj Yolo yahatanye na Oz The Dj. Hano hakomeje Dj Yolo wabaye uwa kabiri.

Muri make abakomeje bazahatana ku itariki 7 Ukwakira 2023. Ni Dj Lenzo umaze imyaka 9 akaba yarakoranye na ba Dj Phil Peter banahuriye mu ndirimbo yitwa Akuka bari kumwe na Sintex. 

Dj Phil Peter na Dj Lenzo na Dj Anita Pendo bari bafite ukuntu bakorana bikaryoha mu bitaramo bitandukanye. 

Dj Lenzo mumwibuke mu Isango na Muzika yo ku Isango Star. Isibo Tv itangira yakoze igihe gito mbere ya guma mu rugo mu kiganiro cya The Choice Live, hakomeza Dj Ashirumatic nawe yaje kujya hanze y'u Rwanda baha inda ya bukuru Dj Waxxy.

Dj Lenzo abahanga mu kuvanga imiziki bakubwira ko ari umwe mu bavanga imiziki beza u Rwanda rufite dore ko n'amateka abyerekana kandi abahari beza ubu abenshi baramwubaha. 

Ubu rero twavuga ko wenda igihe cye kigiye kugera itara rye rikaka nawe akaza mu bandi bahora ibiraka n'akazi ahantu hakomeye nko muri za BK Arena n'ahandi hashyira aba Djs ku isoko rigari.

Dj Yolo nawe yakomeje akaba amaze imyaka 3 avanga imiziki. Ni umuhanga ariko nta bigwi yari yibikaho . Dj Dallas amaze imyaka 4 avanga umuziki akaba ari we wabaye uwa gatatu.

Ku mwanya wa kane hakomeje Dj Kavori ufite ubuhanga budasanzwe bwo gukina na Turn Table'ibyuma bikoreshwa mu kuvanga imiziki'. 

Dore ko yaraye yerekanye ko akwiriye guhangwa amaso. Nawe amaze imyaka 4 avanga imiziki. Dj Noodlot amaze imyaka 6 avanga imiziki akaba nawe azahatanira ziriya miliyoni 18 Frws ziri ku meza.

Akanama nkemurampaka bari batatu: Mc Dj Anita Pendo ukorera Ikigo cy'igihugu cy'Itangazamakuru akaba umushyushyarugamba ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda mu bijyanye n'ibitaramo, Dj Sharif nyiri Scratch Music academy, ishuri ryanyuzemo Dj Diallo, Dj Pyfo, Sonia n'abandi dore ko abari ku isoko benshi bahanyuze na Dj Infinity.

Uzatwara iri rushanwa azahembwa miliyoni 18 Frws mu gihe cy'umwaka n'ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 5 Frws. Uwa kabiri azahembwa miliyoni 12 Frws n'ibikoresho bya miliyoni 2.5 Frws. Dore 5 bazavamo abahembwa: Dj Lenzo, Dj Yolo, Dj Dallas, Dj Kavori, Dj Noodlot. 

Abashyushya rugamba bari Mc Tessy wa Isango Star na Mc Nario. Ni mu gihe abatsinze umwaka ushize barimo Selector Danny na Dj Khizbeats bari bahari bafasha kureba niba imashini zimeze neza zakoreshwaga n'abahatanye. 

Ariko rero Dj Rugamba wabaye uwa 3 umwaka ushize ntabwo yahabonetse bitewe n'uko ari mu kazi i Goma.


Dj Lenzo yahize abandi 10 hasigaye kureba niba azitwara neza akegukana miliyoni 18 Frw mu gihe cy'umwaka wose n'ibyuma byo kudija bya miliyoni 5 Frw


Dj Lenzo amaze imyaka 9 avanga imiziki


Akanama nkemurampaka kagizwe na Anita Pendo, Sharif nyiri Scratch Music Academy na Dj Infinity



Mc Dj Anita Pendo niwe wavuze abatsinze barimo 5 bakomeje mu kiciro cya nyuma


Dj Infinity yari umukemurampaka


Dj Sharif bivugwa ko ari umwe mu bavanga imiziki b'abahanga u Rwanda rufite. Yiyemeje gushora imari ashinga Scratch Music Academy, ishuri rirera aba Djs


Abitabiriye nta nyota bahuye nayo


Dj Roxxy wavuyemo ku ikubitiro yabwiye Inyarwanda iri rushanwa riha amahirwe abavanga imiziki


Dj Roxxy yifuza ko abakobwa batazajya bahatana n'abahungu


Dj Roxxy ashimira Bralirwa yatejereje ku bavanga imiziki


Abaje kureba bari buzuye akanyamuneza bakura ku binyobwa birimo Mutzig


Dj Dallas yari yateguye kuva ku bafana kugeza ku myambaro. Yakomeje muri 5


Icupa ryasomwe zita izazo


Dj Thiona ubanza wambaye ikote ry'umukara yabwiye Inyarwanda ko yaviriyemo mu nzira ntabashe kugera kuri semi final


Dj Pyfo ubanza i buryo wambaye amadarubindi y'umukara ari mu baje kwirebera Mutzig Amabeats


Mutzig ni yo yonyine ibaha akanyamuneza. Ni yo bizera ibaha kunezerwa mu kirori


Abafana bari bishimye


Dj Montag yari afite abafana bazanye ibyapa


Inkumi ziba zabukereye


Ntako atari yagize ngo arebe ko yakomeza muri 5 biranga biba iby'ubusa



Abafana bamweretse urukundo

Urubyiruko ruba rwashyizwe igorora



Hari hakubise huzuye abakunda ibijyanye no kuvanga imiziki. Umutekano uba wakajijwe na Tiger Gates ifite abasore b'ibizigira n'inkumi zakoze umubiri


Ni irushanwa riteguye neza ikintu kiba kiri ku murongo. Uyu mwari yajyaga kwibutsa uko byifashe n'iminota isigaye n'aho bigeze bahatana


Igihe cyo kuwukata cyageze buri wese afata uwo basohakanye

Alafat Kaboy yari yaje kurya ikirori

Alafat Kaboy aba mu itsinda ry'abafana ba Kigali Boss Babes



Sean P amaze imyaka irenga 16 mu myidagaduro aho yagiye afotora ubu akaba akora kuri Ahupa Radio mu kiganiro cy'imyidagaduro. Abahanzi bahari ubu yababonye bari kuzamuka dore ko bagendanye amanywa n'ijoro


MC Tessy wa Isango Star yari yambaye neza yanayoboye neza ikirori


Joshua , Boss wa 'Kigali Protocal yari yaje gufana Dj Noodlot


Dj Noodlot yakomeje muri 5

Hafashwe amafoto y'urwibutso

Tessy ni mwiza akaba anashoboye kuyobora ibirori byose bijyana no kwambara agaca impaka


Mc Tessy afite uburanga burangaza


Mc Tessy amaze kumenyera kuyobora ibirori

Mc Tessy aseka neza

Mc Nario (umwami wa Micro) na Mc Tessy baraye bayoboye neza Mutzig Amabeats Semi finals


Barafana bigafata intera


MC Nario yambara neza akaberwa akaba azi no kuyobora ibirori

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze irushanwa rya ba Dj bavuyemo batanu

AMAFOTO: Jean Nshimiyimana-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134493/aba-djs-5-barakoza-imitwe-yintoki-kuri-miliyoni-18-frw-zo-muri-mutzig-amabeats-amafoto-134493.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)