Rwanda Global Top Model: Hatangajwe abakobwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2023, nibwo batangaje aba bakobwa bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma 'Rwanda Global Top Model Top 20 Semi Finalist'. Ni nyuma y'amatora yo kuri Internet bamaze igihe bahatanyemo.

Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa itegura iri rushanwa yabwiye InyaRwanda ko 'aba bakobwa bazavamo batatu bazajya mu bikorwa Mpuzamahanga by'imideli bigamije kubateza imbere'.

Yavuze ko abatoranyijwe hashingiwe 'ku majwi buri umwe yagize binyuze mu itora ryo kuri Internet ndetse n'uburyo buri umwe agaragara (Physical Look)'.

Ndekwe Paulette avuga ko ku wa 23 Nzeri 2023, ari bwo hazaba umuhango wo guhitamo abakobwa batatu bazafashwa guserukira u Rwanda.

Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa ribaye. Ndekwe Paulette avuga ko ashima Leta "idufasha mu gushyigikira impano z'urubyiruko" kuko bibafasha muri byinshi, aho guta umwanya mu biyobyabwenge n'ibindi byabangiriza ejo hazaza.

Aba bakobwa 20 bakomeje bavuye muri 44 bari biyandikishije. Ndetse bagiye bahatana mu matora yabereye ku rubuga Noneho Events.

Mu minsi ishize iri rushanwa ryaciye agahigo nyuma y'uko rigeze ku musozo, risohoka muri 'Magazine' yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Magazine, ubundi ni ikinyamakuru ariko kiba gisohoka bitari buri munsi, ahubwo mu bihe runaka kandi kibanda ku bintu bimwe muri ibyo harimo n'imideli.

Muri Gashyantare 2023 ni bwo hashyizwe akadomo ku nshuro ya mbere y'iri rushanwa ryari rimaze amezi agera kuri atatu ritangiye mu birori byabereye kuri Olympic Hotel Kimironko.

Ababashije kuryegukana barimo Kenson Munyana, Laura Sarah, Diane Ngabonziza, Amelia Mwiza, Rwemerakurinda Mac Alan na Nshogoza Jean.


Abakobwa 20 batsindiye gukomeza mu cyiciro kibanziriza icya nyuma 

Amazina y'abakobwa bazavamo batatu bazaserukira u Rwanda 

Abagize Akanama Nkemurampaka kifashishijwe mu guhitamo abakobwa 20 bakomeje



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133952/rwanda-global-top-model-hatangajwe-abakobwa-20-bazavamo-3-bazaserukira-u-rwanda-133952.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)