Nyuma yimyaka icumi batandukanye, Ashanti na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bombi batangiye gukundana muri 2003 bahuriye mu kiganiro n'itangazamakuru cyiga ku majonjora y'ibihembo bya Grammy 2003. Barakundanye biratinda, baza gutandukana nyuma y'imyaka icumi. None kuri ubu aba bahanzi b'ibyamamare bamaze kwemeza ko bongeye gusubira mu rukundo.

Iki cyibatsi cy'urukundo cyongeye kugurumana nyuma y'ijoro ry'ibirori byatangiwemo ibihembo bya VMAs, aho Ashanti yitabiriye ibi birori mu rwego rwo gushyigikira umukunzi akaba n'umugabo we w'ejo hazaza. 

Mu byatangaje benshi, harimo no kuba yari yitwaje agasakoshi ko mu ntoki abakobwa n'abadamu bakunze kwitwaza (Sacs à main) karimbishijwe ifoto y'aba bombi muri VMA 2003bagitangira gukundana.


Nyuma yo kugaragara muri VMAs 2023, Nelly na Achanti basubiye mu rukundo bitunguranye

Ashanti aganira na E! News yemeje ko bombi bongeye gusubirana. Abajijwe niba bakundana, yasetse ahita asubiza ati "Ndashaka kuvuga… yego."


Achanti yaserukanye agasakoshi kariho ifoto ye na Nelly bitangaza benshi

Nelly nawe yaje yunga mu ry'umukunzi we ati: 'Twongeye kumerana neza. Ntekereza ko byadutangaje twembi. Ntabwo ari ikintu twateganyaga.'

Nelly w'imyaka 48 yongeyeho ko rimwe na rimwe kuba kure y'uwo ukunda mutavugana hari icyo bifasha, avuga ko we igihe yamaze atari kumwe na Ashanti cyamufashije ndetse ahamya ko ubu bameranye neza.

Aba bombi bahuje umwuga w'ubuhanzi batandukana muri 2013 bababaje imitima y'abafana benshi yari ibashyigikiye muri kiriya gihe.


Nelly na Achanti bongeye gusubirana nyuma y'imyaka isaga 10 batandukanye

Nelly na Ashanti w'imyaka 42, bagiye bagaragara basohokanye inshuro nyinshi mu mwaka ushize batitaye ku mibanire yabo.

Kurubu Nelly afite abana bane, babiri be yabyaranye n'uwo bahoze bakundana Channette Valentine n'abandi babiri yiyemeje kurera. 

Si Channetta gusa, kuko nyuma ya Achanti yaje gukundana n'undi witwa Shantel Jackson, mu gihe Achanti we nta n'umwe afite ariko akaba aherutse gutangaza ko akeneye kwicara hamwe agashyingirwa akabyara abana.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134401/nyuma-yimyaka-icumi-batandukanye-ashanti-na-nelly-basubiye-mu-rukundo-134401.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)