Yarigomwe! Ibyabanje mbere yuko Israel Mbony... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni kimwe mu bitaramo bivuzwe cyane kuva mu mezi abiri ashize; ahanini biturutse ku buhangange bwa Shalom choir yo muri ADEPR no kuba barahuje imbaraga n'umuhanzi ufite indirimbo zacengeye mu mitima ya benshi mu bihe bitandukanye kugeza n'ubu.

Ni igitaramo kigarukwaho cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Kandi abaririmbyi b'iyi korali bagaragaza ko biteguye gutanga ibyishimo ku bihumbi by'abantu bazitabira iki gitaramo.

Shalom choir ifite amateka yihariye mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana.  Ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge, Ururembo rwa Kigali.

Iki gitaramo bateguye bagihuje n'ibindi bikorwa by'urukundo byatumye biba iserukiramuco ryo guhimbaza Imana no gufasha abatishoboye kandi bizajya biba buri mwaka.

Iri serukiramuco rigizwe n'ibikorwa bitatu: Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023, Shalom choir n'Itorero ADEPR bahuje urubyiruko rurenga 380 basobanurirwa uruhare rwabo mu itorero, kandi batanze ibitekerezo by'ibyo bifuza mu nsanganyamatsiko ivuga ngo "Urubyiruko ADEPR Yifuza".

Kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, Shalom Choir yakoze igikorwa cyo gufasha abakobwa babyariye iwabo kibera kuri ADEPR Kinyinya.

Ibi bikorwa bisobanura ko Shalom Choir ikora umurimo w'Imana binyuze mu ndirimbo ariko ikabihuza n'ibikorwa by'urukundo bifasha sosiyete.

Iki gitaramo bagiye gukora bazahuriramo na Israel Mbonyi, cyabanjirijwe n'ibindi bikorwa by'urukundo bakoreye mu Majyaruguru, Amajyepfo mu Karere ka Huye n'Uburengerazuba mu Karere ka Karongi.

Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, cyabereye muri BK Arena, Umuhuzabikorwa w'iki gitaramo akaba Umuyobozi Wungirije wa Mbere wa Shalom Choir, Rukundo Jean Luc, yavuze ko Israel Mbonyi akimara kumva intego y'iki gitaramo, yiyemeje kwifatanya nabo, kandi nta mafaranga bamuhaye.

Ati "Ntabwo Israel Mbonyi twamwishyuye. Icyo twakoze, twaramwegereye tumwereka ivugabutumwa dufite tuganira nawe, tumubwira ko dufite igitaramo muri Arena."

Iki gitaramo cyagombaga kuba mu Ugushyingo 2023, ariko bitewe n'umwanya wa Israel Mbonyi ndetse no kwemererwa gukorera muri BK Arena, byatumye bafate umwanzuro wo kuzana iki gitaramo tariki 17 Nzeri 2023.


Hasigaye iminsi itatu! Shalom Choir yanatumiye umuvugabutumwa Dan Daniels wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzabwiriza muri iki gitaramo

Rukundo yavuze ko kimwe mu bintu byatumye Israel Mbonyi yemera kwifatanya nabo ari uko bamubwiye ko iki gitaramo kigamije ivugabutumwa ryagutse no gufasha abantu batajyaga babona ubushobozi bwo kujya muri BK Arena.

Igitaramo cya Shalom Choir kinjiye mu bitaramo bicye bibereye muri BK Arena kwinjira bikaba ubuntu. Ni ibintu byashimwe na Israel Mbonyi wemeye gufatanya nabo.

Jea Luc ati "Tuganira y'uko igitaramo tutazishyuza, (Mbonyi) aratwibwirira ubwe 'kuba mutazishyuza ndumva ari byiza tugiye kuririmbira abantu batabashaga kuza (mo) hano' ".

Umushumba w'Itorero ADEPR Ururembo rwa Kigali, Rev. Rurangwa Valentin yavuze ko gutumira Israel Mbonyi muri iki gitaramo biri mu murongo w'itorero ADEPR kuko ntawe baheza cyane cyane iyo bahuje imyemerere.

Imyaka 80 irashize ADEPR Ivutse. Pasiteri Rurangwa avuga ko igitaramo cya Shalom Choir bagiteguye mu bwitonzi, kandi bizera ko ubufatanye bagiranye n'abantu banyuranye ari ko 'nabwo buba bukwiriye no mu bindi byiciro by'ubuzima'.

Ati "Turatekereza y'uko iki gitaramo ari bumwe mu buryo bwiza buzadufasha kugeza ubutumwa ku bantu benshi. Ndetse biganjemo abatajya bashobora kubona umwanya uhagije wo kuza mu nsengero ariko n'abaza mu nsengero kwiyumva ko bakinguriwe imiryango ya BK Arena kugira ngo baze kumva ubutumwa bwiza nabyo turizera neza ko ari andi mahirwe ku bantu benshi..."

Iyi korali yatangiye umurimo w'Imana mu 1983, itangira ari korali y'abana bo ku ishuri ryo ku ishuri. Mu 1985 binyuze mu ntambwe Imana yabateresheje bafashe izina bitwa Korali Umunezero.

Bigeze mu 1993 bakiriye abaririmbyi barimo abashinze ingo bituma bashaka izina bitwa Korali Shalom [Amahoro mu rurimi rw'Igiheburayo].

Ubu iyi korali ibarizwamo abaririmbyi barenga 140 barimo 78% bakuru ndetse n'urubyiruko 22%.

Kuva batangira umuririmo bashyize hanze indirimbo zakunzwe ziri kuri Album esheshatu bamaze gushyira hanze zirimo nka 'Jambo Nyamukuru', 'Ndashima Umwami', 'Mungu wangu' n'izindi. Indirimbo bamamayemo cyane harimo "Uravuga Bikaba", "Abami n'Abategetsi", "Nyabihanga", n'izindi.

REBA INDIRIMBO "URAVUGA BIKABA" YA SHALOM CHOIR


Perezida wa Shalom Choir, Bwana Ndahimana Gaspard avuga ko inzira y'urugendo rwabo mu gukorera Imana itari iharuye kuko 'no mu murimo w'Imana habamo birantega'.

Ati "Habamo ingorane nyinshi. Twagiye duhura na byinshi bishaka kutubuza umurimo ariko hamwe no gusenga Imana hamwe n'abayobozi bacu Imana yashyizemo Umwuka Wera ngo batubungabunge tukajya dutambuka bya bibazo. Ibibazo byo ntibibura mu murimo w'Imana."

Muri iki gitaramo, Shalom Choir izaririmba indirimbo zayo zakunzwe, kandi bitaye cyane no kuzaririmba mu ndirimbo zabo nshya baherutse gushyira hanze.

Ubwo bazaba bari gukora iki gitaramo, bazaba bari no gufata amashusho y'indirimbo zabo ku buryo bazagenda bazishyira hanze mu bihe bitandukanye.

Kwinjira ni uguhera saa sita z'amanywa kugeza saa munani z'amanywa ari na bwo igitaramo kizatangira.

Abana bazitabira iki gitaramo basabwa kuzaba bari kumwe n'ababyeyi babo, kandi n'abantu bakuru basabwa kuzitwaza indangamuntu.

Abazinjira kandi bazahabwa utuntu bambara ku maboko, bikazafasha buri wese kujya mu myanya yabugenewe.

Ni mu gihe abazagura imipira yo kwambara yakozwe yanditsweho Shalom Choir Festival, bazicara mu myanya yagereye urubyiniro iyi korali izaririmbiraho.

Umuyobozi Wungirije wa Mbere muri Shalom Choir, Rukundo Jean Luc yavuze ko intego y'iki gitaramo ariyo yakuruye Israel Mbonyi yemera gufatanya nabo mu rugendo rw'ivugabutumwa ryagutse no guhindura ubuzima bwa benshi

Umushumba w'Itorero ADEPR Ururembo rwa Kigali, Rev. Rurangwa Valentin yavuze ko igitaramo bakoreye muri Car Free Zone mu 2022 kitabiriwe n'urubyiruko rurenga ibihumbi umunani, kandi 100 muri bo bakiriye agakiza, ubu ni abakristu mu Itorero ADEPR


Perezida wa Shalom Choir, Ndahimana Gaspard, yagaragaje ko imyaka irenga 40 ishize bari mu ivugabutumwa bahuye n'ibicantege ariko hamwe n'Imana bemeye gushikama mu kwitegura ingoma y'Imana


Charlotte uri mu baririmbyi ba Shalom Choir yavuze ko buri muririmbyi atanga uko yifite mu rugendo rwo kwiyubaka rw'iyi korali- Kandi avuga ko hagati muri bo bafashanya mu kwiteza imbere


Habimana Jean Marie Viannye, umuririmbyi muri Shalom Choir [Uri iburyo] yavuze ko yakiriye agakiza ubwo yari umunyonzi, kuva icyo gihe yemera kwakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza


Clement Roge [Uri ibumoso] uhagarariye abaterankunga muri iki gitaramo yagarutse kuri Samsung 250, Rwanda Forensic Institute n'abandi baherekeje iri serukiramuco rizajya riba buri mwaka


Igitaramo cya Shalom Choir kizaba ku Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 muri BK Arena , kandi kwinjira ni ubuntu


Israel Mbonyi agiye kuririmba muri iki gitaramo nyuma yo gushyira hanze album ya gatanu iriho indirimbo nka 'Tugumane', 'Nina Siri' n'izindi

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ikiganiro Shalom Choir yagiranye n'itangazamakuru

AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134405/yarigomwe-ibyabanje-mbere-yuko-israel-mbonyi-yemera-gufatanya-na-shalom-choir-mu-gitaramo-134405.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)