Ni iki cyateye Manzi Thierry kujya gusaba imbabazi umutoza w'Ikipe y'Igihugu? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo guhamagarwa ariko ntibabashe kwitabira ubutumire bw'Ikipe y'Igihugu Amavubi, Manzi Thierry na Mugisha Bonheur ku mpamvu zitavuzweho rumwe, byarangiye Manzi Thierry agiye gusaba imbabazi.

Myugariro Manzi Thierry na Mugisha Bonheur bakinira Al Ahli Tripoli yo muri Libyam bari ku rutonde rw'abakinnyi 25 umutoza w'Ikipe y'Igihugu w'agateganyo Gerard Buschier yahamagaye azitabaza ku mukino usoza itsinda L mu gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika u Rwanda ruzakiramo Senegal tariki ya 9 Nzeri 2023 i Huye, akaba ari n'umukino udafite icyo uvuze kuko Amavubi yamaze gusezererwa.

Gusa aba bakinnyi bakaba baraje gukurwa ku rutonde rw'Abakinnyi bazakina uyu mukino kubera ko bananiwe kumvikana na FERWAFA uburyo bashobora kugeramo i Kigali.

Ubwo Team Manager, Emery Kamanzi yabazaga aba bakinnyi igihe bazazira kugira ngo abakatishirize itike y'indege, yababwiye ko indege ihari ari izanyura muri Ethipia ikahamara amasaha 12 ubundi bakabona kuza Kigali.

Aba bakinnyi babwiye Emery ko urwo rugendo rugoranye ahubwo babakatishiriza izanyura Istanbul ihita iza i Kigali ariko babwirwa ko bitakunda, nyuma basaba ko byibuze niba ibyo bidashobotse bakatishirizwa itike ya 'Business Class' bakaza niyo izanyura Ethiopia ko bwo hari ukuntu byaborohera (ufite iyi tike iyo ageze ku kibuga cy'indege ategereje indi ndege aba anemerewe kujya muri hoteli iri hafi aho akaryama kuko biba biri mu itike).

Nabyo babwiwe ko bidashoboka, niko kubabwira ko bagiye kubitekerezaho bakaza kubabwira. Bivugwa ko Thierry warimo avugana na Emery yahise ava ku murongo, nyuma nibwo aba bakinnyi babitekerejeho basanga ntacyasimbura igihugu maze Mugisha Bonheur yandikira Emery Kamanzi amubwira ko biteguye kuza ariko babwirwa ko umutoza yamaze kubasimbuza Mitima Isaac na Niyonzima Olivier Seif.

Aba bakinnyi byarabatunguye ndetse bivugwa ko banagize ikikango ko n'ubutaha umutoza ashobora kutabahamagara kubera byagaragaye nk'agasuzuguro banga kwitabira ubutumire, nibwo bahisemo guhita bafata indege baza mu Rwanda kuko n'ubundi ikipe yabo itarimo gukina.

Bivugwa ko bitekerejeho basanga ibyo bavugaga nubwo byari byo ariko na none batari kugorana kugeza aho bakurwa ku rutonde bagasimbuzwa, basanze ari amakosa bagomba no gusabira imbabazi.

Ku wa Mbere w'iki cyumweru, Manzi Thierry usanzwe ari n'umwe mu bakapiteni b'ikipe y'igihugu, yafashe iya mbere ijya kureba umutoza Gerard Buschier mu mwiherero w'ikipe y'igihugu amusobanurira byose uko byagenze ndetse anamusaba imbabazi avuga ko atari ukwanga kwitaba igihugu kuko bagikunda ariko na none amwizeza ko ayo makosa atazasubira.

Bivugwa ko uyu mutoza yumvise ibisobanuro bye ariko amubwira ko bakwiye kujya bitonda mu byemezo byose bafata kuko bishobora kubagiraho ingaruka zaba nziza cyangwa mbi.

Manzi Thierry na Mugisha Bonheur basabye imbabazi kubera imyitwarire bagaragaje
Gerard Buschier ntibyamusabye umwanya gusimbuza Thierry na Bonheur



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-iki-cyateye-manzi-thierry-kujya-gusaba-imbabazi-umutoza-w-ikipe-y-igihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)