Ndorimana 'General' yavuze uko yibwe anasoban... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu nyuma y'umukino bari bakiriwemo na Gasogi United. Ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, igitego cya Kiyovu Sports cyatsinzwe na Yves Mugunga naho Malipangou wa Gasogi United aza yishyura kuri penariti.

Nyuma y'umukino, Ndorimana Jean François Regis, Perezida w'umuryango wa Kiyovu Sports yagiye mu kiganiro n'itangazamakuru, abazwa ku kuba abakinnyi be bagiye bagaragara batishimiye imisifurire, niba nawe yaba itamushimishije .

Yasubije agira ati: "Ibyo aribyo byose namwe mwari muri ku kibuga mwabyibonye, nta bwo imisifurire yagenze nk'uko umuntu yabishakaga ariko turibwe mwese murabibonye ko twibwe, Kiyovu iribwe rwose".

"Twatsinze igitego kiza ariko batanze penariti itavugwaho rumwe na benshi nk'uko natwe twabirebega, iriya ntabwo ari penariti umusifuzi yari gutanga gutyo gusa. Turibwe ariko imitegurire yari ihari, sinzi icyo bita gutegura ariko Kiyovu rwose turibwe ntabwo nyuzwe n'imisifurire".

Abajijwe ku hantu yagaragaye ashyamirana n'umuyobozi wa Gasogi United, yagize ati "Nta nubwo tuzigera twumvikana afite ibyo ayoboye mfite jbyo nyoboye bidafite n'aho bihuriye. Ariko nawe arabizi nubwo nibwe abonye ko nta bushobozi afite bwo gutsinda Kiyovu Sports. Ajye akoresha ibingibi byose akoresha ariko ntabwo bizakomeza gutya".

"Nzi neza ko umukuru w'Igihugu yavuze ko ibi bintu bizacika kandi bizacika. Njyewe nzi neza ko bizacika kandi igihe kizagera bicike ntabwo imisifurire nk'iyingiyi izakomezaho gutya ngo tubirebere kugira ngo ikipe ize mu kibuga bisaba ibintu byinshi".

"Abantu baba bashoye tuba twatanze ubufasha bushoboka tuba twitanze kugira ngo ikipe ize mu kibuga, bisaba ibintu byinshi ariko kugera mu kibuga ukwibwa gutya ntabwo ari ibintu byo kwihanganirwa. Ariko icyo nzi neza ni uko Umukuru w'Igihugu yabivuzeho, bizatinda ariko bizacyemuka".

Ku bijyanye no gutanga umucyo ku iyoborwa rya Kiyovu Sports, yagize ati "Kiyovu Sports ifite imikorere nkeka itandukanye, ndi Perezida wa Kiyovu Sports Association nk'uko natowe, Juvenal ayoboye ngo kampani, hari igihe bizasobanuka bijye ku murongo ariko muri Kiyovu Sports nta kibazo gihari".

Abajijwe niba ubwo ariwe Perezida wa Kiyovu Sports kuko ariwe babonye uyihagarariye kuri uyu mukino, yagize ati: "Ndi Perezida wa Kiyovu Sports".

General yasoje avuga ko ayoboye Umuryango wa Kiyovu Sports kandi ukaba ariwo uyoboye ibintu byose ndetse na Kiyovu Sports kampani akaba ari kimwe mu bikorwa byawo.


'General' ari kumwe na KNC hagati mu mukino asa n'umubwira ko bari kumwiba mu kibuga 


Ndorimana Jean François Regis 'General' wemeje ko ariwe Perezida w'ikipe ya Kiyovu Sports, "ni we Boss"



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134460/ndorimana-general-yavuze-uko-yibwe-anasobanura-hagati-ye-na-juvenal-uyobora-ikipe-ya-kiyov-134460.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)