Kiyovu Sports yishoye mu rundi rubanza rusho... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'urubanza rw'abanya-Sudani babiri barimo Shaiboub, Kiyovu Sports yari imazemo iminsi, haje  urundi rubanza rwa Ndikumana Cojifa ukomoka mu Burundi, wasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y'imyaka itatu ariko akaba atarayikinira na rimwe.

Ndikumana Cojifa yageze mu ikipe ya Kiyovu Sports mu isoko ry'igura n'igurisha ry'uyu mwaka. Iki gihe Juvenal uyobora Kiyovu Sports yari afite gahunda yo kugikinisha abana bakiri bato bafite impano y'umupira w'amaguru.

Uyu musore wavutse tariki 15 Mutarama 2004 yageze muri Kiyovu Sports avuye mu irerero ry'umupira w'amaguru mu Burundi.

Byagenze gute ngo Ndikumana Cojifa asinyire Kiyovu Sports ariko ntayikinire?

Uyu musore yasinye amasezerano y'imyaka itatu agurwa Miliyoni 2, ndetse n'umushahara w'ibihumbi 400 by'u Rwanda. Nyuma yo gusinya yahawe ibihumbi 500 ngo abe asubiye iwabo mu Burundi, hanyuma ibyitozo nitangira bazamutumeho aze bamwerekane. Uyu musore, imyitozo itangiye ntabwo bamutumyeho ndetse yagumye kubaza ubuyobizi bw'ikipe uko bimeze ntiyasubuzwa. Haciye nk'ibyumweru 2 uyu musore yaje gusabwa kuza agatangira gukora imyitozo ndetse akerekwa n'aho kuba.

Ndikumana bivugwa ko Kiyovu Sports yashatse no kumushyira mu ikipe y'abana  ariko imibare ikanga 

Bivugwa  ko uyu musore yajyanwe mu macumbi y'ikipe, ariko ajya ataka ko ahantu aba hari ubuzima bugoye. Bitewe n'ubuyobozi bw'iyi kipe akenshi bwagiye butumvikana ku bakinnyi binjiraga muri iyi kipe, byarangiye umukinnyi adakinnye ndetse ntiyahabwa n'ibyangombwa bimwemerera gukina umwaka w'imikino 2023-24. Abahagarariye uyu mukinnyi bafite icyicaro mu Misiri, bandikiye ububozi bwa Kiyovu Sports muri ibyo bihe, babaza uko ikibazo n'umukinnyi kimeze ariko ntibasubuzwe.

Urwandiko dufitiye "Copy" rwandikiwe Kiyovu Sports, rugaragaza ko Kiyovu Sports yagiye yandikirwa inshuro nyinshi, kugera aho tariki 26 Kanama iki kigo kireberera inyuma za Ndikumana cyandikiye Kiyovu Sports kiyisaba gusesa amasezerano, ariko nabwo Kiyovu Sports iryumaho.

Mu ntangiriro z'iki cyumweru, nibwo iki kigo cyafashe umwanzuro wo kurega Kiyovu Sports muri FIFA, basaba ko umukiriya wabo yarenganurwa.

Mu gihe Kiyovu Sports yakwemera kujya mu rubanza igatsindwa, yakwishyura Ndikumana amafaranga angana na Miliyoni 16, harimo Miliyoni 12 z'imyaka 3 y'umushahara, Miliyoni 1.5 yasigaye ku yo yaguzwe ndetse n'indishyi y'akababaro.

Urwandiko rwa nyuma Kiyovu Sports yandikiwe  mbere yo kuregwa 

Twagerageje kumva uruhande rw'ubuyobozi bwa Kiyovu Sports icyo buvuga kuri iki kibazo, gusa mu masaha 3 twahamagaye ubuyobozi bw'ikipe ntitwabashije kubabona.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134314/kiyovu-sports-yishoye-mu-rundi-rubanza-rushobora-kuyiruma-urutirigongo-134314.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)