Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023, nibwo Minisiteri y'Uburezi yatangaje amanota y'Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye umwaka w'amashuri 2022/2023.
Abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini muri rusange mu mashuri abanza bari ibihumbi 203, 083 barimo abahungu 91, 119 n'abakobwa 111, 964. Aba bakoreye ibizamini (cyangwa se bigaga) mu mashuri 3,364.
Naho abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini mu cyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye bari 131,602 barimo abahungu 58,041 n'aho abakobwa bari 73, 561. Bakaba barigaga mu mashuri 1799.
Mu cyiciro rusange abanyeshuri batsinze Ubugenge ku kigero cya 89.66%, Imibare bayitsinda ku kigero cya 89.28%, Ibinyabuzima kuri 87.2% n'aho Ubutabire kuri 90.98%.
Abarangiza icyiciro rusange bakora amasomo icyenda. Imibare igaragaza ko Ikinyarwanda ari cyo batsinze neza, naho icyongereza bagitsinze kuri 98%, Ubugenge n'andi masomo ari hejuru ya 86%.
Minisitiri w'Uburezi, Hon. Twagirayezu Gaspard, yavuze ko uretse Mudasobwa zahabwaga abanyeshuri bahize abandi mu bizamini bya Leta, muri uyu mwaka hongewemo n'ibikoresho by'ishuri 'ndetse n'umwarimu Sacco ukazatanga uruhare rw'umubyeyi aho umwana azajya kwiga mu mwaka umwe.
Yasobanuye ko ibi bihembo bihabwa abanyeshuri kugirango 'aba bana babere urugero abandi'.
Umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe ibizamini bya Leta n'ubugenzuzi bw'amashuri (NESA), Dr Bahati Bernard, avuga ko uretse Ikinyarwanda abanyeshuri batsinze neza n'andi masomo bayatsinda neza 'n'ubwo batayatsinda ku buryo bumwe'. Imibare abanyeshuri bo mu mashuri abanza bayitsinze ku kigero cya 82.52%, Siyansi bayitsinze kuri 87.67%.
Mu cyiciro rusange abanyeshuri batsinze Ubugenge ku kigero cya 89.66%, Imibare bayitsinda ku kigero cya 89.28%, Ibinyabuzima kuri 87.2% n'aho Ubutabire kuri 90.98%.
1.Kwizera Regis wigaga ku Ishuri EP Espoir de Lavenir niwe wabaye uwa mbere mu bizamini bya Leta mu mashuri abanza akurikirwa na Cyubahiro Herve wigaga kuri Crystal Fountain Academy, Dushimiyimana Joss Bruce wigaga kuri EP High Land aza ku mwanya wa Gatatu, Igiraneza Cyubahiro Benjamin wigaga kuri Ecole Primaire Maire Auxiliatrice aba wa kane n'aho Iratuzi Sibo Sandra wigaga ku ishuri Keystone School Limited aba uwa Gatanu.
Mu mashuri yisumbuye mu cyiciro; Umutoniwase Kelie wigaga muri Fawe Girls School yahize abandi aba uwa mbere mu gihugu, akurikirwa na Ihimbazwe Niyikora Kevine wigaga kuri Lycee Notre-Dame de Citeaux waje ku mwanya wa kabiri, agakurikirwa na Niyubahwe Uwacu Annick wigaga ku Ishuri Maranyundo Girls School wabaye uwa Gatatu.
Ganza Rwabuhama Danny Mike wigaga kuri Ecole des Sciences Byimana yabaye uwa kane n'aho Munyentwali Kevin wigaga kuri Petit Seminaire St Jean Paul II Gikongoro yabaye uwa gatanu.
Ganza Rwabuhama yabwiye InyaRwanda ko yatunguwe no kwisanga yabaye uwa kane bizamini by'amashuri bya Leta mu cyiciro rusange. Yavuze ko ibi yagezeho ari umusaruro w'uburyo ababyeyi bamushyigikiye mu rugendo rwe rwo kwiga ndetse 'n'ikigo cyanjye cyabimfashijemo'.
Hejuru y'ibi, uyu mwana avuga ko yiragije Imana kandi yiha intego yo kuzaza mu ba mbere mu mashuri yisumbuye. Ati "Kuko ni ibintu biba bigoye kwitegura ibizamini nk'ibi ariko hamwe n'Imana byose birashoboka."
Iratuzi Sibo Sandra wigaga kuri Keystone School Limited yabwiye InyaRwanda ko yabashije gutsinda neza biturutse ku nama yagiriwe n'ababyeyi, ariko kandi yirinze 'agakungu' yita cyane ku masomo ye.
Umubyeyi we, yavuze ko anezerewe cyane kuba 'igihugu cyamugiriye icyizere (umwana we) mu bafashe amanota meza'.
Cyubahiro Herve wabaye uwa kabiri mu mashuri abanza yabwiye InyaRwanda, ko ashima ababyeyi be bamwishyuriye amafaranga y'ishuri, bamujyana ku kigo cyiza baramwigisha, kandi bakajya babaha n'umwanya wo kuruhuka. Ati "Ni uko ng'uko byagenze kugirango ngere kuri uyu mwanya."
Amafoto y'abanyeshuri batanu ba mbere mu mashuri abanza
1.Kwizera Regis wo mu Karere ka Bugesera wiga ku Ishuri EP Espoir de Lavenir
2.Cyubahiro Herve wo mu Karere ka Kamonyi wiga kuri Crystal Fountain Academy
3.Dushimiyimana Joss Bruce wo mu karere ka Bugesera wiga kuri EP High Land
4.Igiraneza Cyubahiro Benjamin wo mu Karere ka Nyarugenge wiga kuri Ecole Primaire Maire Auxiliatrice
5.Iratuzi Sibo Sandra wo mu Karere Musanze ku ishuri Keystone School Limited.
Abanyeshuri batanu ba mbere mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye
1.Umutoniwase Kelie wo mu Karere ka Gasabo wigaga muri Fawe Girls School (Ntiyabashije kuboneka)
2.Ihimbazwe Niyikora Kevine wo mu Karere ka Nyarugege wiga kuri
Lycee Notre-Dame de Citeaux.
3.Niyubahwe Uwacu Annick wo mu Karere ka Bugesera wiga ku Ishuri Maranyundo Girls School
4.Ganza Rwabuhama Danny Mike wo mu Karere ka Ruhango wiga kuri Ecole des Sciences Byimana
5.Munyentwali Kevin wo mu Karere ka Nyamagabe wiga kuri Petit SeminaireSt Jean Paul II Gikongoro
Minisitiri w'Uburezi, Hon. Twagirayezu Gaspard yavuze ko "amasomoya tekinike ntabwo yirwa n'abagize amanota macye... Nkeka kowagize n'amanota macye ntabwo washobora kuyiga
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Uburezi, Irere Claudette yashimye abanyeshuri bahize abandi mu mashuri, kuko 'bigaragarira mu musaruro batweretse', yashimye kandi ababyeyi, abarezi n'abarezi b'amashuri bigagaho
Umuyobozi wa Nesa, Dr Bernard Bahati yavuze ko muri buri kare hari umukozi wa NESA witeguye gufasha ababyeyi bakeneye guhinduza ibigo abana bawe ariko 'bafite impamvu zumvikana'
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic, Dr. Slyvie Mucyo, yavuze kuri Porogramu zinyuranye zigishwa muri Polytechnic, anavuga ko hari abarimu bazakura hanze y'Igihugu
Umuyobozi wa Rwanda TVE Board, Eng Paul Mukunzi yavuze ko amashuri yamaze gutegurwa ku buryo igisigaye ari uko abanyeshuri basubira ku mashuri
KANDA HANO UREBE IBYO ABA BANYESHURI BATANGAJE NYUMA YO GUHIGA ABANDI
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze gutangaza amanota y'abanyeshuri
AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com