Jimmy Mulisa yavuye mu batoza b'Amavubi bazatoza umukino wa Senegal #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jimmy Mulisa ntakiri mu batoza bazatoza umukino wa Senegal usoza itsinda L uzaba mu mpera z'iki cyumweru kubera ko ubu ari Tanzania aho yagiye gukora amahugurwa yo gushaka License A.

Jimmy Mulisa wari usanzwe ari umutoza wungirije w'ikipe y'igihugu Amavubi, we na Seninga Innocent bari bahawe inshingano zo kungiriza umutoza mukuru w'agateganyo, Gerard Buschier ku mukino wa Senegal uzaba tariki ya 9 Nzeri 2023.

Ku munota wa nyuma Jimmy Mulisa akaba yavuye muri aba batoza aho ubu arimo kubarizwa mu guihugu cya Tanzania yagiye mu mahugurwa yo gushaka License A ya CAF y'ubutoza.

Amavubi yatangiye imyitozo ku munsi w'ejo ku wa Mbere aho irimo gukorera imyitozo kuri Kigali Pele Stadium ni mu gihe uyu mukino usoza itsinda L utanafite icyo uvuze kuko Amavubi yamaze gusezererwa, uzaba ku wa Gatandatu w'iki cyumweru.

Muri iri tsinda Senegal ni iya mbere n'amanota 13, Mozambique ifite 7, Benin 5 mu gihe u Rwanda rwa nyuma rufite 2.

Jimmy Mulisa ari muri Tanzania



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-mulisa-yavuye-mu-batoza-b-amavubi-bazatoza-umukino-wa-senegal

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)